skol
fortebet

Umupolisi yaciye ibintu kubera ukuntu yagiye hejuru y’imodoka kugira ngo ahane shoferi wanze guhagarara

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria hiriwe amashusho y’umupolisi wanze ko imodoka imucika adahanye umushoferi niko kuyuririra imbere kugira ngo itamucika.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi yahuye n’uruva gusenya ubwo umushoferi w’imodoka yari ahagaritse yanga guhagarara niko kwijugunya kuri iyi modoka yanga ko imucika.

Mu gihugu cya Nigeria abashoferi bamwe ntibumvikana na polisi aho ngo bakunze kuyihohotera ariyo mpamvu n’uyu yahisemo kugonga umupolisi.

Bamwe mu bapolisi bo muri iki gihugu bakunze gushinjwa guca amande aremereye abashoferi na rubanda bishe amategeko.

Bamwe mu bashoferi iyo bafashwe na polisi muri iki gihugu bahita bafumyamo bakiruka batitaye ku bihano bashobora gufatirwa nyuma.

Muri ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mupolisi yamaze umwanya munini ari hejuru y’igisenge cy’iyi modoka y’uyu mushoferi.

Umushoferi yanze guhagarara akomeza gutwara n’umuvuduko kugeza ubwo umupolisi yihengetse mu ruhande kugira ngo atikubita hasi bakamugonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa