skol
fortebet

Umushoferi waretse inkende igatwara bisi yarimo abagenzi ari mu mazi abira

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

Umushoferi w’umuhindi witwa Prakasha ari mu mazi abira azira kureka inkende bari kumwe igatwara bisi yarimo abagenzi,umwe muri bo akamufata amashusho akayakwirakwiza hirya no hino.

Sponsored Ad

Uyu Prakasha yatwaye iyi bisi ari kumwe n’inkende itangira kumwaka volant ngo nayo itware imodoka, arayireka,none byaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uyu mushoferi ndetse biravugwa ko ashobora gufatirwa ibindi bihano bikarishye kubera gukina n’ubuzima bw’abantu akareka inkende igatwara imodoka.

Uyu mushoferi yakoreye aya mahano mu muhanda wo ntara ya Karnataka y’Amajyepfo ku munsi w’ejo ahita atabwa muri yombi nyuma y’uko aya mashusho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Kompanyi itwara abagenzi uyu mushoferi akorera yavuze ko igiye gukora iperereza kuri uyu mushoferi ndetse atazongera guhabwa uburenganzira bwo gutwara abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa