Kigali

Umushoferi yagonze ku bushake umugabo wagendaga n’amaguru witambitse Bisi yari atwaye

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 3372

Umugabo wagendaga n’amaguru yitambitse Bisi yacaga mu mujyi wa Roma irahagarara,umushoferi asaba uyu mugabo kuva mu muhanda arabyanga niko guhita amugonga amukura mu muhanda gusa ntiyamwishe.



Uyu mushoferi yagize umujinya nyuma yo kwinginga uyu mugenzi ngo ave mu nzira atambuke arabyanga,niko kongera umuvuduko ahita amugonga armuvana mu nzira arigendera.

Ntabwo uyu mushoferi yamenye ko barimo bamufata amashusho,yaje gukwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga gusa yamugonze,uyu mugabo nawe agerageza gukoresha amaboko asunika bisi birangira imusunikiye imbere irakomeza.

Benshi bibajije icyateye uyu mushoferi kugonga ku bushake uyu mugabo gusa biravugwa ko uyu mugabo yamututse cyane bagaterana amagambo.

Kompanyi itwara abagenzi yitwa Atac uyu mushoferi atwarira yavuze ko nibasha kumumenya izahita imwirukana.

Uyu mugabo yagaragaye muri aya mashusho ahagaze mu muhanda hagati kandi wari muto cyane ku buryo shoferi atari kubona indi nzira anyuramo.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Umwarimukazi yatwitse inzu ye ubwo yageragezaga kwica inzoka yari...

Umwarimukazi wo mu mashuli abanza utuye ahitwa Kibingoti mu ntara yitwa...
6 December 2019 Yasuwe: 2305 0

Umwana wavukanye umurizo mu mugongo yatangiye gusengwa n’abaturanyi bamwita...

Umwana witwa Shivam Kumar ukomoka mu Buhindi wavukanye umurizo mu mugongo...
5 December 2019 Yasuwe: 4025 0

Imbata y’ingabo yabaswe no gutera akabariro yaciwe igitsina nyuma yo...

Mu Bwongereza,Imbata [Duck] Dave ivugwaho kubatwa no gukora imibonano...
5 December 2019 Yasuwe: 4792 0

Idubu ryasanze umugabo mu nzu ye rimwica mu buryo buteye agahinda

Idubu rifite ibara ry’umuhondo ryinjiye mu nzu y’umugabo witwa Sergey Fadeyev...
5 December 2019 Yasuwe: 6146 1

Umugore yavuze agahinda gakomeye yagize nyuma yo kwibagisha ikibuno bikaba...

Umugore witwa Jabrena ukomoka muri Leta ya Georgia muri US ari mu gahinda...
4 December 2019 Yasuwe: 6618 0

Gasabo: Umugabo yakubiswe icupa mu mutwe n’indaya yari yanze kwishyura...

Umugabo,utamenyekanye amazina ye, yaraye akubitiwe icupa mu mutwe n’indaya...
3 December 2019 Yasuwe: 7457 3