skol
fortebet

Umusore ukundana n’abakobwa 3 bavukana yahishuye ikintu gikomeye benshi batamuziho

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’Umunya Kenya wamenyekanye cyane ku isi kubera gushyingiranwa n’abakobwa 3 b’impanga,uzwi ku izina rya Stevo,yahishuye ko yavukanye kamere yo gukunda abagore benshi kandi bitari mu bushobozi bwe gukunda umugore umwe.

Sponsored Ad

Uyu uzwi nka “Big Guy Stevo”ubana n’abakobwa 3 b’impanga bavukana,yatangaje ko akunda abagore benshi kandi ko urukundo rwe rutagarukira ku mudamu umwe gusa.

Aba bakobwa batatu b’impanga, Cate, Eva, na Mary na bo bakomoka muri Kenya, bagaragaje ko bakundana n’umugabo umwe, Stevo, nyuma yo kumukunda.

Avuga ku mibanire ye n’aba bakobwa mu kiganiro na CitizenDigital, Stevo yavuze ko kuba akunda abagore benshi ari yo mpamvu yahisemo kugirana umubano n’aba bakobwa batatu.

Uyu mugabo yavuze ko amaranye amezi abiri n’aba bakobwa kandi afite icyizere ko umubano wabo uzakura bakagira umuryango umwe munini.

Ati: “Ndi umuntu w’umwizerwa ugira ubuntu kandi ibyanjye byose biza ari binini,yaba n’imigisha; niyo mpamvu banyita Big man Stevo.Mpora nizeye ko urukundo rwanjye rutarangirira ku mukobwa umwe,kandi muri kamere yanjye navutse ndi umuntu ukunda abagore benshi kandi buri wese arabizi.Mpora ndi inyangamugayo kandi ndi umwizerwa kuko n’abahoze ari abakunzi banjye twatandukanye kuko nababwiraga ko nshaka gushaka undi. Sinshaka kubeshya,nashakaga kongeraho ko imigisha insanga mu nzira zanjye bitunguranye iyo nyikeneye.

Avuga ku rukundo rwe n’izi mpanga 3 yagize ati “Tumaranye amezi abiri gusa kandi turabana buri munsi. Buri wese yigira kuri mugenzi we; duhana umwanya…..”

Muri icyo kiganiro,aba bakobwa batatu bemeje ko bose bafite ingengabihe y’uri buraranena Stevo buri munsi.

Icyakora bemeje ko bamuhagije ndetse ko batazigera bemera ko azana undi mugore.

Stevo yongeyeho ati: “Kuki abantu bashidikanya ko nashimisha abagore batatu, nta gitangaje kirimo. Kuri njye rero mu cyumweru turahura uko turi batatu. Buri wa mbere ni Mary, Ku wa kabiri ni Cate,Eva ni ku wa gatatu.Muri wikendi turahura twese kandi tugira ibihe byiza. ”

Aba bakobwa batatu bemeje ko aribwo bwa mbere bose bakundanye n’umugabo umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa