skol
fortebet

Umusore wikase amazuru n’amatwi kugira ngo ase na dayimoni yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Eric Yeiner Hincapié Ramírez w’imyaka 22, ukomoka muri Colombia akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yigize mu maso akikata amazuru n’amatwi kugira ngo ase na Skeleton.

Sponsored Ad

Uyu musore wiyise Kalaca Skull yahoze yifuza kuzamera nka skeleton,ariko amaze imyaka ibiri yibagishije amazuru ndetse yikata amatwi bituma yishushanyaho ibishushanyo bimugira nk’umupfu (skeleton).

Uyu Ramirez asanzwe ashushanya ku mibiri y’abantu yavuze ko yahoze akunda ubugeni bwo kwihindura umubiri ariyo mpamvu yahise kwisanisha na nyina wapfuye.

Ramirez yaciyemo kabiri ururimi rwe,arugira umukara ndetse mu maso he ahasiga amabara ku buryo iyo umubonye ubona ameze nk’umuzimu ugenda.

Uyu musore yabwiye abanyamakuru ko guhindura umubiri ari uburenganzira bwa buri wese ndetse byagakwiye kubahwa nkuko abagore biyongeresha ibibuno bakanihindura amasura.

Yagize ati “Kwihindura ni umwanzuro w’umuntu ntawe ukwiriye gucira urubanza uwabikoze,nkuko abantu bakunda abagore biyongeresheje amabere n’ibibuno.”

Ramirez yavuze ko ibyo yakoze byamugize icyamamare kuko akunda guhura n’abafana bakifuza kwifotozanya nawe gusa yemeje ko hari abantu bamuhunga batekereza ko ari umudayimoni.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa