skol
fortebet

Umusore yari apfuye azira kumara iminsi 33 atarya kugira ngo Imana imuhe imodoka ya Lamborghini

Yanditswe: Wednesday 02, Jun 2021

Sponsored Ad

Umusore wo mu gihugu cya Zimbabwe yatabawe agiye gupfa nyuma yo kumara iminsi 33 atarya,asenga Imana cyane kugira ngo imuhe imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Lamborghini.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Mbare Times cyavuze ko Bwana Mark Muradzira wo mu itorero ryitwa Risen Saints riherereye ahitwa aBindura, muri Zimbabwe,yagiye kwihisha mu misozi kugira ngo hatagira umuhatiriza kurya.

Uyu musore yari yiyemeje kumara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya kugira ngo asenge Imana imuhe imodoka ya Lamborghini.

Inshuti za Muradzira zimaze iminsi zitamubona mu gace zatangiye kumushakisha hasi hejuru ziza kumubona hashize iminsi 33 ari mu misozi mu masengesho.

Uyu musore w’imyaka 27 wari wanegekaye inzara yenda kumwica yahise ajyanwa ku bitaro bya Bindura atabarwa n’abaganga.

Umukunzi wa Muradzira yavuze ko inzozi ze kwari ugutunga imodoka ya Lamborghini gusa byari bigoye ko azikabya kuko nta kazi agira ariyo mpamvu yahisemo kujya gutitiriza Imana kugira ngo imuhe iyo modoka.

Pasiteri w’uyu musore witwa Mawuru,yavuze ko bibabaje kuba umuyoboke we yaragiye kwiyiriza asaba iyi modoka aho gusenga asaba Imana ngo imuhe akazi cyane ko yari umushomeri.

Mu Ugushyingo 2019, umubwirizabutumwa wo muri Ngeriaw’imyaka 46, Chidi Eke,yaguye mu masengesho ubwo yageragezaga kumara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya,atananywa.

Uyu mugabo ngo yasabaga Imana ko yamuha urusengero rwe ndetse ikamuha imbaraga zo gukora ibitangaza akigarurira abayoboke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa