skol
fortebet

Umusore yashimuse umukunzi we ngo abone uko amwambika impeta [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore utuye Sydney muri Australia yakoze agashya katunguye benshi ku isi ubwo yahimbaga amayeri ashimuta umukunzi we ubwo bari mu rugendo muri Libani,hanyuma aramutungura amuterera ivi nyamara uyu yari yishwe n’ubwoba ko bamushimuse.
Aka gashya k’uyu musore benshi bemeje ko ariko ka mbere gakoranwe ubwenge bwinshi kurusha utundi twose ku isi mu gutera ivi.
Amashusho yafashwe yerekana gutera ivi kwa Adam imbere y’umukunzi we Vanessa yashyizwe kuri TikTok na mushiki we Tahlia mu ntangiriro (...)

Sponsored Ad

Umusore utuye Sydney muri Australia yakoze agashya katunguye benshi ku isi ubwo yahimbaga amayeri ashimuta umukunzi we ubwo bari mu rugendo muri Libani,hanyuma aramutungura amuterera ivi nyamara uyu yari yishwe n’ubwoba ko bamushimuse.

Aka gashya k’uyu musore benshi bemeje ko ariko ka mbere gakoranwe ubwenge bwinshi kurusha utundi twose ku isi mu gutera ivi.

Amashusho yafashwe yerekana gutera ivi kwa Adam imbere y’umukunzi we Vanessa yashyizwe kuri TikTok na mushiki we Tahlia mu ntangiriro za Mata, yandikaho ngo ’uko musaza wanjye yahisemo gutera ivi muri Libani’.

Muri iyo videwo, Vanessa yagaragaye yishimye anywa ikawa mu modoka hafi y’ahitwa Anfeh, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu, hamwe na nyirasenge n’umuvandimwe we.

Ubwo barimo kugenda bishimye bahise bahagarikwa n’imodoka y’abantu batazi bari bambaye mask z’umukara hagati mu muhanda, bahita baza babasanga babatunze imbunda [z’ibikinisho] bakingura imiryango maze bakurura aba bagore bavuza induru bicaye.

Vanessa yahise avuza induru ngo ’Oya, ndabinginze!.’Ntabwo njyana nabo -ndabaha icyo bashaka.’

Aba bahise bafata Vanessa bamushyira mu yindi modoka barangije bamupfuka mu maso baramutwara.

Yagiye avuza induru cyane arwana no kwikuraho igitambaro ngo arebe ariko biba iby’ubusa kuko abari bamushimuse bamubujije.

Uyu mukobwa yajyanwe mu gace atazi afite ubwoba bwinshi,cyane ko abo bari kumwe bari basigaye nyamara bari bazi gahunda.

Ubwo imodoka yahagararaga,abamushimuse bamwemereye ko akuraho igitambaro, kikimara kuvaho imiziki y’urukundo ihita itangira nibwo yabonye umukunzi we yateye ivi.

Vanessa yarize cyane abonye Adam, umukunzi we w’imyaka icumi,wari ohagaze imbere ye afite indabo nyinshi.

Uyu musore yahise amwegera ari guseka,amuhereza indabyo hanyuma akuramo impeta amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Iyi videwo iri mu zakunzwe cyane kuri Tik Tok ndetse abantu bari kuyihererekanya byatumye inagera mu binyamakuru.






Ubwoba bwa Vanessa bwahindutse amarira y’ibyishimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa