skol
fortebet

Umuyapani warambiwe iterambere akajya kwibera ku kirwa wenyine yambara ubusa yagaruwe mu mujyi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Masafumi Nagasaki w’imyaka 82 ukomoka mu Buyapani wavuye mu mujyi mu mwaka wa 1989 ajya kwibera ku kirwa wenyine kubera kurambirwa iterambere ndetse yishakira kwambara ubusa yongeye gusubizwa mu mujyi na Leta.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yavuye mu mujyi ajya kuba ku kirwa cyitwa Sotobanari kidakunze gusurwa na ba mukerarugendo,ndetse n’abarobyi ntibakigeraho, byatumye Leta y’Ubuyapani ifata umwanzuro wo kumugarura mu bantu kubera ko ashaje kandi afite intege nke.

Nagasaki yahawe inzu na Leta y’Ubuyapani ndetse ntazasubira kuba ku kirwa

Uyu Nagasaki amaze imyaka 30 ataba mu nzu ndetse aho yari atuye hari ku ntera y’ibiromero 60 kugira ngo agere ku mazu aturutse kuri iki kirwa.

Nagasaki wari umaze imyaka 30 atuye kuri iki kirwa wenyine,yagaruwe mu mujyi nyuma y’aho polisi ihamusanze,igasanga arwaye ndetse atakibasha kwiyitaho.

Umwe muri ba mukerarugendo basuye iki kirwa bakabona uyu Nagasaki,niwe wahamagaye polisi ayibwira ko yabonye umuntu uba wenyine ku kirwa ndetse arwaye byatumye polisi ihurura ihita imujyana mu mujyi ku ngufu,bamuha inzu mu mujyi witwa Ishigaki.

Nagasaki yahoze akora mu bijyanye n’imyidagaduro,aza kurambirwa iterambere byatumye ahitamo kujya kwibera ku kirwa wenyine yambaye ubusa.

Nagasaki yabwiye abanyamakuru ati “Sinkora ibyo rubanda bifuza ko nkora ahubwo nubaha imbaraga z’ibintu kamere.Ntushobora kwanga ibintu karemano ahubwo urabyubaha.Iyo niyo mpamvu nagiye ku kirwa kandi nari merewe neza.Kwambara ubusa mu bantu bifatwa nk’ubusazi ariko ku kirwa biba bimeze nk’impuzankano.








Ibitekerezo

  • manaweee! uyumusaza arashekejepe!!! gus kubabamushubije mumujyi nibyiza kd bakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa