skol
fortebet

Umuyobozi w’ikinyamakuru yegujwe ku kazi kubera amafoto yashyize hanze yicaye ku ntebe nk’umwamikazi Abiraburakazi bamugaragiye [Amafoto]

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Donata Meirelles w’imyaka 50 ukomoka muri Brazil yeguye igitaraganya ku mirimo ye yo kuyobora ikinyamakuru Vogue muri Brazil, nyuma y’amafoto yateye abanya Brazil uburakari bwinshi yifotoje ku isabukuru ye yicaye nk’umwamikazi abagore 2 b’Abirabura bamuhagaze hejuru.

Sponsored Ad

Iyi foto y’uyu mugore yafashwe nabi n’abanya Brazil bamushinje kugarura mu bantu iby’ubucakara byarangiye kera.

Abanya Brazil barakajwe n’aba bakobwa b’abiraburakazi bari bamuhagaze hejuru bameze neza nk’abakozi be,bituma yamaganwa bikomeye ndetse asezera ku kazi.

Uyu mugore yakoze ikirori kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu majyaruguru ya Brazil,arangije yifotozamo iyi foto yatumye benshi bamwibasira bikomeye,byamuviriyemo kuva ku kazi ke.

Uyu mugore w’umuzungu yafashwe na benshi nk’ugifite imyumvire ya gikoroni ndetse asabwa kwegura mu kazi ke ko gukora imyenda itandukanye.

Umunyamakuru ukomeye w’imwe muri TV niwe wasembuye abanya Brazil,ubwo yajyaga mu kiganiro agafata iyi foto akayihuza n’iyafashwe mu gihugu cy’ubucakara bwabaye mu mwaka wa 1860.

Ikinyamakuru Vogue kivuga ku byerekeye imideli uyu mugore yakoreraga ari director,cyasabye imbabazi abanya Brazil ndetse n’uyu mugore avuga ko ibyo bamuketseho atari byo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa