skol
fortebet

Umwana w’uruhinja yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuvukira mu nsi y’ibikuta muri Siriya

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’igitangaza yavukiye mu bikuta byasenyutse nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Turukiya na Siriya mu rukerera rwo kuwa Mbere w’iki cyumweru.
Uyu mwana w’umukobwa yavutse ari muzima muri Siriya ndetse akurwa munsi y’ibi bikuta amahoro gusa nyina umubyara we yari yapfuye.
Uyu mugore wari utwite bikekwa ko yaba yaragwiriwe nibi bikuta akabimara munsi umunsi wose mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Jenderes.
Bivugwa ko uyu mugore yapfuye nyuma yo kubyara uwo mwana wari (...)

Sponsored Ad

Umwana w’igitangaza yavukiye mu bikuta byasenyutse nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Turukiya na Siriya mu rukerera rwo kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse ari muzima muri Siriya ndetse akurwa munsi y’ibi bikuta amahoro gusa nyina umubyara we yari yapfuye.

Uyu mugore wari utwite bikekwa ko yaba yaragwiriwe nibi bikuta akabimara munsi umunsi wose mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Jenderes.

Bivugwa ko uyu mugore yapfuye nyuma yo kubyara uwo mwana wari ukikijwe n’ibi bisigazwa by’amazu yasenywe.

Amafoto ababaje yafashwe yagaragaje umutabazi umwe afashe uyu mwana wari munsi y’ibikuta.

Uyu mwana yakuwe hagati y’amabeto ahita ajyanwa ahari umutekano hanyuma undi mugabo amuzanira uburingiti bwo kumufubika.

Uretse uyu mugore wapfuye amaze kubyara uyu mwana, na se ngo yahitanwe n’uyu mutingito wahitanye abarenga 5000.

Nyina w’uyu mwana ngo yari amaze amasaha 7 gusa ageze muri aka gace ka Jenderes,muri Siriya aho yari ahunze intambara.

Amakuru aravuga ko aya mashusho yafatiwe mu gace k’icyaro kegereye umujyi wa Aleppo gakorerwamo ubucuruzi,kibasiwe cyane n’uyu mutingito.

Nibura abantu 1,602 bamaze gupfa muri Syria mu gihe abandi 3,500 bakomeretse bitewe n’uyu mutingito wari ufite uburemere bwa 7.8 bwatikije ibi bihugu byombi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa