skol
fortebet

Umwongerezakazi yaguye ku iseta ari kwiyongeresha ikibuno cye ngo kibe nk’icya Kardashian

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Leah Cambridge w’imyaka 29 ukomoka mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza,yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo abagwa muri Turkey ashaka kwiyongeresha ikibuno bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’abana batatu wari werekeje muri Turkiya kwibagishisha ikibuno kugira ngo kibe cyiza nk’icya Kim Kardashian,yapfiriye ku iseta atageze ku byifuzo bye.

Leah wapfiriye ku iseta ari kumwe n’umugabo we

Nyuma yo kubaga abagore batandukanye b’ibyamamare barimo abanyamideli bakomeye nka Kim Kardashian na Lauren Goodger bikagenda neza,ibitaro bya Turkish Clinic byabaze uyu mugore witwa Leah Cambridge ntiyahirwa bimuviramo urupfu.

Umuganga w’icyamamare ukomoka muri Brazil niwe wabaze uyu mugore ashaka kumwongerera ikibuno bimuviramo urupfu,aho byavuzwe ko yabikoze nabi.

Umugabo w’uyu mugore witwa Scott Franks yatangarije abanyamakuru ko agikora ubushakashatsi ku cyatumye umugore we apfira ku iseta cyane ko bitaratangazwa.

Yagize ati “Mu minsi ibiri ishize nari nishimye ariko ubu ndi umwe mu bagabo bababaye kurusha abandi ku isi.Gusa ndatekereza ko iri ari itangiriro kuko ubuzima bwanjye bwose bwangiritse.Ndacyategereje ibisobanuro by’icyateje urupfu gusa ntegereje kujyana Leah mu rugo.”

Leah yifuzaga kugira ikibuno kinini bimuviramo urupfu

Benshi batunguwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi w’abana batatu witeguraga kwishyura ibihumbi 3 by’amapawundi ngo agire ikibuno gikurura abagabo kandi asanzwe afite umugabo babywaranye abana 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa