skol
fortebet

Umworozi yatunguwe no kubona inka ye ibyara inyana y’imitwe ibiri

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inyana yavutse ifite imitwe ibiri muri Amerika bitungura nyirayo cyane ko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bikunze kuba ku nka imwe kuri 2500 zavutse hirya no hino
Uyu muhinzi mworozi yavuze ko "bitangaje".
Leslie Hunewill, ufite imyaka 38, yarimo yitegereza inka z’umuryango we abona ko imwe muri izo igiye kubyara inyana yayo ya mbere.
Ariko, bidatinze, byaragaragaye ko iyo nka irimo kurwana n’inyana yari ifite imitwe ibiri.
Abahanga mu byerekeye ubuvuzi bw’amatungo bavuze ko uburwayi (...)

Sponsored Ad

Inyana yavutse ifite imitwe ibiri muri Amerika bitungura nyirayo cyane ko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bikunze kuba ku nka imwe kuri 2500 zavutse hirya no hino

Uyu muhinzi mworozi yavuze ko "bitangaje".

Leslie Hunewill, ufite imyaka 38, yarimo yitegereza inka z’umuryango we abona ko imwe muri izo igiye kubyara inyana yayo ya mbere.

Ariko, bidatinze, byaragaragaye ko iyo nka irimo kurwana n’inyana yari ifite imitwe ibiri.

Abahanga mu byerekeye ubuvuzi bw’amatungo bavuze ko uburwayi iyi nka yahuye nabwo bwitwa Polycephaly.

Indwara ya polycephaly igaragara mu nyamaswa zitandukanye - zirimo injangwe, inka, ihene, ingurube, intama, imbeba, inyoni n’izindi. Iyi ndwara yagaragaye no mu bantu.

Ku ikubitiro ariko, Madamu Hunewill yavuze ko bitumvikana ukuntu inyana yari ifite umutwe wiyongeyeho.

Yagize ati: “Mu kuyisuzuma, umutwe n’amaguru y’imbere byari mu muyoboro wo kuvuka kandi inyana ntiyigeze iba nini cyane ku buryo inka itayibyaza.

Rero - byari biteye urujijo impamvu yagize ikibazo.

Undi mutwe wari inyuma y’uwa mbere ku ruhande rumwe, ariko iyo udategereje imitwe ibiri, ntabwo ari ikintu watekereza ko cyabaho.”

Madamu Hunewill yakomeje agira ati: “Kubera ko hari umwijima, umuyaga, n’urubura, ntabwo byahise bigaragara ko inyana yari ifite imitwe ibiri, nubwo byagaragaye ko hari ikidasanzwe.

Biragoye kwemera ibyo ubona mu gihe utari utegereje ibiri imbere yawe! Ndetse na nyuma, byafashe umunota wo kwibaza -… yari imitwe ibiri?

Byari biteye ubwoba igihe amaherezo yabyaraga kuko yari inyana y’imitwe ibiri irambitse. Nakomeje kureba amashusho magufi yayo inshuro nyinshi. ”

Uyu mworozi utuye muri Nevada muri Amerika yavuze ko aribwo bwa mbere ibyo bibaye mu matungo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa