skol
fortebet

Urusamagwe rwishe umwana nyuma y’amasaha make ruragaruka rwica sekuru

Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu babiri bo mu muryango umwe bishwe n’urusamagwe bivugwa ko ari rumwe mu gihugu cy’Ubuhinde
Uru rusamagwe bivugwa ko rwatorotse pariki rwabagamo ruraza rukora aya mahano mu gace kamwe muri iki gihugu.
Umusaza rwishe bivuga ko ari umuhinzi w’imyaka 75,wari utuye mu majyepfo,ariko ngo rwishe uyu nyuma y’amasaha 12 rwishe umwuzukuru we.
Urupfu rw’aba bombi rwabaye kuwa Mbere tariki ya 13 Gashyantare ahitwa Karnataka.
Uyu musaza yapfiriye mu murima uri hafi y’iwe mu mudugudu witwa (...)

Sponsored Ad

Abantu babiri bo mu muryango umwe bishwe n’urusamagwe bivugwa ko ari rumwe mu gihugu cy’Ubuhinde

Uru rusamagwe bivugwa ko rwatorotse pariki rwabagamo ruraza rukora aya mahano mu gace kamwe muri iki gihugu.

Umusaza rwishe bivuga ko ari umuhinzi w’imyaka 75,wari utuye mu majyepfo,ariko ngo rwishe uyu nyuma y’amasaha 12 rwishe umwuzukuru we.

Urupfu rw’aba bombi rwabaye kuwa Mbere tariki ya 13 Gashyantare ahitwa Karnataka.

Uyu musaza yapfiriye mu murima uri hafi y’iwe mu mudugudu witwa Palleri,Kadagu mu masaha make cyane urusamagwe rumaze kwica umwuzukuru we witwa Chethan,we wapfuye ari ku cyumweru,umunsi wari wabanje.

Uyu musaza rwamusanze asarura ikawa ruhita rumwica atayigejeje ku isoko.

Uru rusamagwe bivugwa ko rwabaga mu cyanya cyahariwe izi nyamaswa z’inkazi kiri ku birometero 3 uvuye aho rwiciye aba bantu.

Bivugwa ko muri icyo cyanya habarizwamo ibisamagwe 125 ndetse abashinzwe ishyamba bahise batangira kuruhiga kugira ngo barufate rutarica abandi bantu.

Bivugwa ko uru rusamagwe rwari rwakomeretse.

Ibitekerezo

  • Muri iyi nyandiko haravugwamo "igisamagwe" , ariko wareba ifoto ugasanga atari byo. Nagira ngo twe kujya twitiranya inyamaswa z’inkazi. Urusamagwe (ntabwo ari igisamagwe) mu ndimi z’abazungu Ni panthère noire/black panther. Urusamagwe rwahozeho mu Rwanda. Indi nyamaswa ivugwa mu mugani y’u Rwanda ni *urutarangwe* ishobora kuba yarabaye mu Rwanda mu bihe bya kera cyane. Rusigaye mu mugani gusa. Nirwo Tiger mu rurimi rw’icyongereza. Hari n’izindi njya mbona abanditsi bitiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa