skol
fortebet

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa New Zealand yakoze ubukwe bwagezwe intorezo n’abigaragambya [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Nouvelle-Zélande, Madamu Jacinda Ardern, yashyingiranywe n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana witwa Clarke Gayford mu bukwe buhebuje bwitabiriwe n’inshuti, umuryango wabo ndetse n’abanyapolitiki.

Sponsored Ad

Ubukwe bwabaye ku wa gatandatu nyuma ya saa sita ahitwa Craggy Range Vineyard,muri Havelock y’Amajyaruguru,bwitabiriwe n’abari hagati ya 50-70 batumiwe.

Amafoto ya mbere y’ubukwe bwabo yashyizwe hanze nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku isaha yaho.

Madamu Jacinda yari yambaye ikanzu yera yakozwe na Juliette Hogan,n’agatimba gasa neza nakonyina Laurell yambaye ubwo yashyingirwaga na se Ross Ardern mu myaka 47 ishize.

Ubukwe bwabo bwabereye mu mirima ndetse amafoto yabo yakwiriye ku isi yose.

Aba bombi bamaze imyaka 10 bakundana aho bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 5 wanatashye ubukwe bwabo.

Ahabereye ubukwe hari abapolisi benshi bo gukumira abaturage bashakaga kwigaragambiriza mu bukwe bashinja Jacinda imyanzuro ikarishye yafashe mu gihe cya Covid-19 ndetse n’inkingo yategetse ko bazitera abantu ku ngufu.

Hari abigaragambya bageze kare ahagombaga kubera ubukwe bafite ibyapa byamagana uyu mugore aho bamubwiraga ko batazibagirwa ibyo yabakoreye ashyiraho guma mu rugo ndetse no gutuma baterwa inkingo ku ngufu aho ngo hari ababiguyemo.

Aba BAshakanye bari bafite umugambi wo gushyingiranwa mu 2022 ariko bahagarikwa na Covid cyane ko leta ya Madamu Ardern yashyize ingufu mu gukaza ingamba za guma mu rugo.

Madamu Ardern, 43, yabaye minisitiri w’intebe wa Nouvelle-Zélande mu gihe cy’imyaka irenga itanu atangaza ko yeguye ku mirimo ye muri Mutarama umwaka ushize, avuga ko "atagifite imbaraga".

Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera imiyoborere ye, cyane cyane nyuma y’iraswa ry’abantu benshi ku misigiti ibiri i Christchurch mu 2019.

Mu gusezera ku kazi,Madamu Ardern yabwiye umugabo we usanzwe ari umunyamakuru kuri TV,Gayford, 47 ati ’ubu noneho twashyingiranwa’.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa