skol
fortebet

Wari uziko urwango ruri hagati ya Diamond na Alikiba rukomoka kuri Real Madrid na Barcelona?

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi ukora umuziki wa Bongo Fleva uzwi nka AT yatangaje imvano y’urwango ruba hagati y’Abasitari babiri b’abanyamuziki aribo Diamond Plutnumz na mugenzi we Alikiba. AT yavuze ko urwango rwabo rwatangiriye muri Oman aho bari bagiye gutaramira abafana babo.
Amakuru dukesha SwahiliTimes, AT yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro na radiyo Clouds FM. Nk’uko AT abivuga, ngo abakunzi b’umuziki benshi ntibazi imvano y’amakimbirane ya Diamond na Alikiba ahubwo ba nyiri ubwite nibo bazi ukuri (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi ukora umuziki wa Bongo Fleva uzwi nka AT yatangaje imvano y’urwango ruba hagati y’Abasitari babiri b’abanyamuziki aribo Diamond Plutnumz na mugenzi we Alikiba. AT yavuze ko urwango rwabo rwatangiriye muri Oman aho bari bagiye gutaramira abafana babo.

Amakuru dukesha SwahiliTimes, AT yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro na radiyo Clouds FM. Nk’uko AT abivuga, ngo abakunzi b’umuziki benshi ntibazi imvano y’amakimbirane ya Diamond na Alikiba ahubwo ba nyiri ubwite nibo bazi ukuri kose.

AT ati”Twari mu gihugu cya Oman muri Hoteri yitwa Dream aho twataramiraga. Diamond na Alikiba barimo bakina umukino (game). Alikiba yakinishaga Real Madrid na we Diamond akinisha Barcelona. Njyewe nari niyicariye hirya gato ndeba abakina. Ali Kiba yaje gutsindwa ibitego bibiri noneho ubwo yashakaga gutera umupira imbere (free kick) Diamond aramubwira ati: mwana, ni ah’ubutaha. Alikiba yahise ahaguruka bwangu arakaye nanjye mpita mpaguruka ndamubaza nti kuki mushaka kurwana kandi tutari iwacu wangu,bite byanyu mani? Alikiba yarambwiye ati: uwo mupeti (dogo) akora ibintu ntakunda tu.”

AT “Nyuma y’ibyo ibintu byarakomeje noneho abantu benshi barahaguruka baravuga sinakubwira nyamara ntawaruzi iby’abo bagabo babiri. Abantu bashakiye ukuri mu ndirimbo zabo ariko bagakeka ibindi tu. Mbabwije ukuri rero, ikirenze ibyo hari byinshi aba batipe baziranyeho twe tutazi.”

AT yavuze ko we afana Ali Kiba ariko ngo ntibivuze ko yanga Diamond Plutnumz.
Ati “Njyewe ndi umufana ukomeye wa Alikiba ariko nkunda kumva indirimbo za Diamond, njye nta kibazo mfitanye nawe kabisa. Njye ndi umufana wa 1 wa Alikiba kurenza Abdu Kiba. Gusa sinanga Diamond.”

Real Madrid na FC Barcelona ni amakipe akunda gushwanisha abafana benshi cyane igihe bahuye (bakinnye) umukino ubahuza, deribi (derby) izwi nka El Classico.

Ibitekerezo

  • byanashobokako.ariyo nandaro kuko abantu bakunda kwangama bivuye kubinu bito cyane nanjye nashonye numuntu bivuye kukanu gato ariko njyewe nyuma twabaye icuti cyane cyimwe nuko anantu baba icuto bivuye kukanu gato cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa