skol
fortebet

Yubatse inzu nziza akoresheje amacupa 14 800 ya pulasitiki [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

Umu Injenyeri wo muri Nigeria witwa Yahaya Ahmed,yakoze agashya katari kamenyerewe ubwo yubakaga inzu y’ibyumba 3 akoresheje amacupa ya pulasitiki 14,800 yagiye atoragura hirya no hino.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Premium Times kivuga ko Bwana Ahmed ari umuyobozi w’umuryango wigenga witwa Developmental Association of Renewable Energies in Nigeria (DARE).

Uyu mugabo yavuze ko yafashe umwanzuro wo kubaka iyi nzu muri aya macupa mu rwego rwo gukangurira abantu kubyaza umusaruro ibisigazwa byo mu ngo zabo,guha abantu akazi no kwita ku bidukikije muri Nigeria.

Bwana Ahmad yavuze ko yategetse abakozi be kuzuza aya macupa umucanga hanyuma abateteka kuyahambira cyane ku mutwe wayo bakoresheje insinga hanyuma yubakwa akoreshwa nk’amatafari.

Iyi nzu yubatswe muri pulasitike igizwe n’ibyumba 3,umusarane,n’igikoni.Abajijwe niba koko atanga icyizere ko iyi nzu ikomeye,Bwana Ahmad yagize ati “Irakomeye inshuro zikubye 20 ugereranyije n’iy’ubakishijwe amatafari kandi ishobora kumara imyaka 300 iyo yubatswe neza kandi yitaweho.”

Ibitekerezo

  • Iri ni ivumbura ndakurahiye. Ntibongere kugira ikibazo kuri plastique. Erega byose twabishyiriweho ngo twebwe abantu ngo dutekereze maze tubibyaze umusaruro. Tuzahomba ubwenge bwacu ni tutabubyaza umusaruro

    Iri ni ivumbura ndakurahiye. Ntibongere kugira ikibazo kuri plastique. Erega byose twabishyiriweho ngo twebwe abantu ngo dutekereze maze tubibyaze umusaruro. Tuzahomba ubwenge bwacu ni tutabubyaza umusaruro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa