skol
fortebet

Afurika y’ Epfo : Umwana ufite isura nk’ iy’ umukecuru yageze ku nzozi ze

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo utari ufite icyizere cyo kurenza imyaka 14 bitewe n’ uburwayi bwa Pro-geria butuma umuntu agira isura y’ umusaza akiri muto yageze ku nzozi ze zo guhura na Perezida w’ Afurika y’ Epfo Jacob Zuma.
Uwo mukobwa witwa Ontlametse Phalatse yahuye na Perezida Zuma habura iminsi itatu ngo yizihize isabukuru y’ imyaka 18 y’ amavuko. Inzozi ze zari uguhura na Perezida Zuma mbere y’ uko yuzuza imyaka 18 avutse.
Nubwo yizihije isabukuru y’ imyaka 18, ngo abaganga (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo utari ufite icyizere cyo kurenza imyaka 14 bitewe n’ uburwayi bwa Pro-geria butuma umuntu agira isura y’ umusaza akiri muto yageze ku nzozi ze zo guhura na Perezida w’ Afurika y’ Epfo Jacob Zuma.

Uwo mukobwa witwa Ontlametse Phalatse yahuye na Perezida Zuma habura iminsi itatu ngo yizihize isabukuru y’ imyaka 18 y’ amavuko. Inzozi ze zari uguhura na Perezida Zuma mbere y’ uko yuzuza imyaka 18 avutse.

Nubwo yizihije isabukuru y’ imyaka 18, ngo abaganga bari barabwiye ababyeyi be ko atazarenza imyaka 14 agihumeka umwuka w’ abazima kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Pro-geria.

Inzozi ze rero zabaye impamo kuko Perezida w’Africa y’Epfo yamwakiriye mu biro bye kuwa Gatatu mu murwa mukuru Pretoria, hasigaye iminsi ibiri gusa ngo yuzuze imyaka 18 kuri uyu wa Gatandatu.

Ibiro bya President Zuma byakwirakwije amafoto ye bari kumwe bakeka umutsima wa kizungu wo kwizihiza isabukuru ya Ontlametse Phalatse wujuje imyaka 18.

President yamubwiye ko azanamufasha kugera ku nzozi ze zikurikira, zo kubakira nyina inzu binyuze mu muryango washinzwe na Jacob Zuma.

Kuba Ontlametse Phalatse abashije kugeza ku myaka 18, benshi babifata nk’igitangaza kuko abaganga bataribizeye ko ashobora kurenza imyaka 14 kubera uburwayi bita Progeria butuma umubiri we usaza wihuta cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa