skol
fortebet

Inkuru y’ umusore wakoze ku mabuno y’ umuseriveri agakubitwa yabaye kimomo

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

Muri Leta ya Georgia imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika, umusore w’ imyaka 21 yagiye mu resitora akora ku mabuno y’ umukobwa ukora muri iyo resitora aramuhindukirana aramukubita.

Sponsored Ad

Amashusho yafashwe ubwo ibi byabaga yakwirakwijwe hirya no hino ku mbugankoranyambaga harimo na Youtube. Byabereye muri resitora icuruza pizza, yitwa Vinnie VanGOGO mu mujyi wa Savannah. Byatangiye ubwo uyu mukobwa Emelia Holden yarimo yandika fagitire maze umukiriya akaza akamukora ku mabuno yasaga n’ ari hanze bitewe n’ utwenda yari yambaye.

Ubwo ibi byabaga camera zicunga umutekano muri iyo resitora zafashe amashusho. Nk’ uko bigaragara muri ayo mashusho uwo mukobwa yahise asunika uwo mukiriya yitura ku meza yari inyuma ye.

Polisi ya Georgia yataye muri yombi uyu musore imukurikiranyeho icyaha cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa we avuga ko yakoze kuri ayo mabuno agira ngo uwo mukobwa amuhe inzira atambuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa