Kigali

RUBAVU:Reba umusore uvugirwamo n’ibisimba birimo ingurube n’injangwe [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2018 Yasuwe: 3883

Umusore w’imyaka 31, uvuka mu Karere ka Rubavu, atangaza benshi bitewe n’uko ibisimba birimo ingurube n’injangwe bimuvugira mu nda ariko yagarura ubuyanja agasaba amafaranga ibihumbi bitanu yita ko ari ay’umuti, bituma hari abibaza ko ari ubutekamutwe.

Uyu musore avuga ko ibisimba bimuvugiramo ari ibirozi by’ibitererano yohererejwe na Muka se, kubera ikibazo cy’isambu bafitanye we na mushiki we asigaranye.

Yemeza ko mbere y’uko Mukase amwoherereza ibyo birozi bimuvugira mu nda, yabanje kubiteza mushiki we mukuru biramwica.

Benshi bamugirira impuhwe n’agahinda kubera ko iyo ibyo bisimba biri kumuvugira mu nda, ahita agwa aho bimufatiye ndetse akanatangira kuva amaraso mu kanwa.

Avuga ko mushiki we umwe asigaranye ari we ugerageza kumuvuza ahantu hose hashoboka ariko ntibigire icyo bitanga, ku buryo ngo yanabwiwe ko yavurwa n’abaganga b’i Mwanza muri Tanzania.

Iyo izo njangwe n’ingurube ziba zimuvugira mu nda zimuhaye agahenge, ahita atangira kuvuga amagambo menshi atandukanye arimo ay’uko nta bundi bufasha akeneye uretse ubwo kumusengera ndetse n’uko ibimubaho byose ari ibintu yatererejwe na Muka se.

Igitangaza benshi buri gihe mu baba bamushungereye, ni uko hari ubwo asaba amafaranga ibihumbi bitanu, avuga ko ari ayo kujya gushaka umuti wa Kinyarwanda i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, utuma ibyo bisimba bidakomeza kumuvugiramo.

Ibyo bituma hari abamufata nk’umutekamutwe uba ushaka indonke ku bahisi n’abagenzi bitewe n’uko iyo amaze guhabwa amafaranga ababwira ko yumva intege zigarutse, bityo ko agiye i Shyorongi gushaka uwo muti.


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa umaze umwaka aba mu ishyamba yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga...

Umunya Australia wiyise Freelee the Banana Girl yaciye ibintu kuri...
16 January 2019 Yasuwe: 3296 1

Uyu mugabo yatunguranye ajya mu rukiko yambaye ubusa kandi ashinjwa kwiba...

Umugabo ukekwaho kwiba imyenda, yaratunguranye ajya imbere y’abacamanza bo...
15 January 2019 Yasuwe: 2429 0

Mu mafoto adasanzwe reba agace ka mbere ku isi gatatswe n’ibyiza...

Agace kitwa Giethoorn ko mu Buholandi kari mu dukurura ba mukerarugendo...
15 January 2019 Yasuwe: 4664 1

Umunsi ngarukamwaka wahariwe kwambara amakariso mu mihanda itegerwamo Gari...

Umunsi ngarukamwaka wo kwambara amakariso mu mihanda bategeramo za gari ya...
14 January 2019 Yasuwe: 4502 1

NASA yatangaje ibyago bikomeye isi igiye guhura nabyo kubera cya kibuye...

Ikibuye kinini cyane kiri hafi kugonga isi cyitwa Bennu,gishobora kuzaba...
14 January 2019 Yasuwe: 5192 5

Umukecuru yazutse ari muri morgue nyuma y’amasaha make arongera...

Umukecuru w’imyaka 62 w’Umurusiya yapfiriye mu kirori yarimo mu gace k’iwabo...
14 January 2019 Yasuwe: 2760 1