skol
fortebet

Umugabo n’umugore bahuye n’uruva gusenya ubwo bari bagiye kurira ukwezi kwa buki mu misozi ya Alaska [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Paxton Graham yashyize hanze amashusho bafashwe inyamaswa y’inkazi izwi nk’idubu yabirukantseho cyane ubwo bari muri pariki bagiye mu kwezi kwa buki.

Sponsored Ad

Ubwo aba bombi barimo bazamuka imisozi ya Alaska ku migozi bageze hejuru bahura n’inyamaswa y’idubu,ibirukaho barwana no kongera kumanuka umusozi bakiza amagara yabo.

Iyi dubu yari nini cyane, yagaragaye mu mashusho Paxton yashyize hanze, iri kwiruka kuri uyu mugabo n’umugore bari mu kwezi kwa buki muri pariki yitwa Katmai National Park,mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka.

Paxton Graham yagize ati “Kuri njye ikintu nagombaga gukora kwari ukuba iruhande rw’umugore wanjye Sarah kuko nibwo twari tugishyingiranwa.Amavi yanjye yaratitiraga cyane.”

Aba bombi batuye ahitwa Wichita muri Kansas bakoze ubukwe kuwa 02 Kamena 2019,nyuma y’aho niho bagiye kwinezeza mu misozi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa