skol
fortebet

Umugabo ukunda abagore bananutse cyane yicishije inzara uwo yashatse agera ubwo yambara imyenda y’umwana w’imyaka 7

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Catherine w’imyaka 32 yabaabje benshi kubera iyicarubozo yakorewe n’umugabo we Matthew Hartley wakundaga abagore bananutse cyane bigatuma afata umwanzuro wo kumwicisha inzara.

Sponsored Ad

Matthew Hartley wakururwaga n’abagore bazwi nka ba mu nda zero,yashakanye na Catherine abyibushye biramubabaza niko gufata umwanzuro wo kumwicisha inzara kugira ngo ananuke cyane bigeraubwo asigarana ibiro 31 gusa.

Uyu mugore wamaze imyaka 12 atotezwa n’umugabo we,yavuze ko kubera kumwicisha inzara yageze ubwo yambara imyenda y’umwana w’umukobwa w’imyaka 7 iramukwira.

Uyu Catherine wari ubyibushye yavuze ko umugabo we Hartley yamubujije kurya kugira ngo agire mu nda zero cyane ko atashakaga kubana n’umugore ubyibushye.

Yagize ati “Yambwiye ko mbyibushye cyane ashaka kunshira kuri regime [diet].Yashakaga umugore ufite munda zero.Iyo naryaga mbere y’uko njya kuryama yantegekaga kurara mu ntebe kugirango atumva ndi guhumuraho ibyokurya turyamye.Narananutse cyane ku buryo iyo naryamaga hasi kuri matora nababaraga amagufa.Nyuma naje kujya nambara imyenda y’umwana w’imyaka 7.

Umunsi umwe ubwo twari twasuwe n’abagize umuryango namubwiye ko twajya kurya kubera ko nari nshonje,araniga hafi kumpeza umwuka.”

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yari inyamaswa cyane kuko ngo yigeze kumusohora mu nzu yambaye ubusa amuta mu muhanda ku manywa y’ihangu abantu bamwita umusazi.

Uyu mugore kandi yavuze ko uyu mugabo mu mwaka wa 2009 yigeze kumunigira mu modoka ashaka kumujugunya hanze iri kugenda.Uyu mugore yavuze ko umugabo we yari yarateze camera mu rugo iyo yabaga ashatse kurya mu ibanga zahitaga zimurega.

Catherine yahuriye na Hartley mu kabari bwa mbere ubwo yari afite imyaka 15 uyu mugabo afite 25,ahita amugurira inzoga n’itabi urukundo rwabo rukura ubwo baza kurushinga muri 2006.

Uyu mugore wari ugiye kwicwa n’umugabo we,yahisemo kumusiga mu mwaka wa 2017 bahabwa gatanya muri Mata uyu mwaka nkuko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje.

Uyu mugore yatangaje ko yababajwe n’uko Hartley atafunzwe kandi yaramureze ibyaha bikamuhama cyane ko ngo hari n’abandi bagore yafashe ku ngufu ariko ntabihanirwe.





Catherine wicishijwe inzara n’uwahoze ari umugabo we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa