Kigali

Umugabo wari ugiye gupfira mu mpanuka y’imodoka yashyingiranywe n’umuganga wamuvuye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 5190

Umugabo ukomoka muri Nigeria witwa Anthony T-Man yakoze benshi ku mutima ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Facebook amafoto y’ubukwe bwe n’umugangakazi witwa Vivian wamuvuye ubwo yari hafi gupfa kubera impanuka ikomeye yakoze.

Uyu mugabo ngo yari agiye gutakaza ubuzima bwe nyuma y’impanuka ikanganye yagize yatumye ajya kwa muganga ahamara igihe kinini yitabwaho n’uyu mukobwa waje kumubera umugore.

Anthony ngo yaboneye urukundo mu bihe bibi cyane ubwo ubuzima bwe bwari bugiye kurangira ariyo mpamvu yakozwe ku mutima nibyo uyu mugangakazi yamukoreye bikarangira yiyemeje kumwambika impeta y’urudashira.

Anthony yamaze amezi menshi aryamye mu bitaro ndetse ngo yabazwe kenshi kubera ingaruka zikomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze.Vivian yitaye cyane kuri uyu mugabo birangora bakoze ubukwe.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Lucifer

    Twebwe Abahamya babaYehova twemera Polygamy kuko ntacyo itwaye.

    2 months ago
  • chat_bubble mazina

    Mbega byiza.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umusore n’umukobwa bapfiriye rimwe nyuma y’iminota mike bamaze gukora...

Umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Texas bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa nyuma...
25 August 2019 Yasuwe: 4160 1

Abasaza 5 barimo n’umukecuru umwe bafashwe bari gusambanira ku...

Abasaza barimo n’umukecuru umwe ba mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe...
25 August 2019 Yasuwe: 4708 1

Umwarimu yasanzwe amaze imyaka 2 yituma mu nzu abamo

Umwarimu witwa Albert ukomoka muri Tanzania yasanzwe mu nzu ye yari amaze...
25 August 2019 Yasuwe: 5887 0

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo...

Mu gihe benshi mu batuye isi bakodesha imodoka zihenze,indege,amato n’ibindi...
25 August 2019 Yasuwe: 3809 1

Imbwa yarumye umukobwa izuru rivaho ubwo yashakaga gukina nayo ayisoma...

Umunyamerikakazi w’imyaka 29 witwa Gabrielle Myers ukomoka ahitwa Indiana...
23 August 2019 Yasuwe: 4720 1

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5707 0