Kigali

Nyagatare: Umugeni yanze gutahana n’umugabo we nyuma yo kurangiza imihango y’ubukwe

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 6391

Umugeni ukomoka mu karere ka Nyagatare yateye benshi urujijo nyuma y’aho yanze gutahana n’umugabo we barangije imihango yose y’ubukwe irimo gutwikurura no gusezerana ahita yurira mu modoka ya musaza we barataha

Uyu mukobwa utarigeze arara ku mugabo we wamukoye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2019,yavuze ko yanze kubana n’ uyu mugabo basezeranye kubera impamvu ze bwite.

Nk’ uko byatangaje na Kigali today, uyu mugabo wabenzwe yasabye ko yasubizwa amafaranga agera kuri miliyoni 5 yakoresheje mu bukwe arimo n’ inka ebyiri yatanze nk’ inkwano.

Uwari umusangwa mukuru witwa Kayumba Festo wasabwe uyu mukobwa akamutanga yavuze ko batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze ndetse kuri we icyhutirwa ari ukumenya impamvu yabikoze kurusha guhita basubiza inkwano.

Yagize ati “Byaradutungiye ntabwo twamenye impamvu zabyo. Twabyakiriye nk’ ikibazo kidasanzwe. Ntabwo nagusubiza ko twiteguye gusubiza inkwano tutaramenya n’ impamvu zabiteye. Impamvu ya mbere ni ugusobanukirwa impamvu z’ ibyabaye ntabwo rero natwe turazimenya”.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga uyu mugore yagiye ku mugabo asaba ko bamusubiza imyenda yari yahasize barayimwima ahubwoubuyobozi bumwandikisha ibaruwa yemeza ko yagiye ku mpamvu ze bwite ndetse ko n’ ikizaba ku buzima bwe kitazabazwa aho yashatse.

Hari amakuru avuga ko uyu mugore icyatumye yahukana ku munsi w’ ubukwe bwe ari uko yavumbuye ko uyu mugabo we afite umwana ndetse ngo yari yaramubwiye ko afite inzu batazakodesha.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble harolimana

    Ndumiwe kabisa.Niba aribyo koko,uyu muhungu niwe ufite ikosa rikomeye niba yaramubeshye ko afite inzu.Hiyongeraho ko yamuhishe ko afite umwana.Mwivuga ngo uyu mukobwa akunda ibintu.Kuki se umuhungu we yamubeshye ko afite inzu??? Ibi byambayeho.Mwene wacu yabeshye umukobwa ko akize.Abonye ko umukobwa yamuvumbuye,Ubukwe bwegereje,amubeshya ko ari ngewe uzishyura ibintu byose ubukwe buzatwara.Ubukwe bwaratashye ariko umukobwa aba ari gewe arakarira,kubera ko atabonye ibyo umuhungu yamwijeje.Nk’abakristu,tuge twirinda KUBESHYA.Ni icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tuge twumvira Imana yaturemye niba dushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka ushobora kuba utari kure.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abasaza 5 barimo n’umukecuru umwe bafashwe bari gusambanira ku...

Abasaza barimo n’umukecuru umwe ba mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe...
25 August 2019 Yasuwe: 1886 0

Umwarimu yasanzwe amaze imyaka 2 yituma mu nzu abamo

Umwarimu witwa Albert ukomoka muri Tanzania yasanzwe mu nzu ye yari amaze...
25 August 2019 Yasuwe: 2689 0

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo...

Mu gihe benshi mu batuye isi bakodesha imodoka zihenze,indege,amato n’ibindi...
25 August 2019 Yasuwe: 1825 1

Imbwa yarumye umukobwa izuru rivaho ubwo yashakaga gukina nayo ayisoma...

Umunyamerikakazi w’imyaka 29 witwa Gabrielle Myers ukomoka ahitwa Indiana...
23 August 2019 Yasuwe: 4590 0

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5657 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8896 0