skol
fortebet

Umugore utwite yari apfiriye ku bitaro nyuma yo kubura umugiraneza umuha umwanya wo kwicaramo

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore w’umwongereza Bonita Baxter yarembeye kwa muganga nyuma yo kujyayo agiye kwivuza uburibwe bukomeye yari afite, ahageze asanga intebe zose abantu bazicayeho,abura umwimukira bimuviramo uburwayi bukomeye nyuma yo guhagarara umwanya munini kandi atwite.

Sponsored Ad

Uyu mugore yateye benshi agahinda kubera ibyamubayeho byakwirakwiye mu binyamakuru ko yabuze umuntu umuha intebe ku bitaro bikarangira yicaye kuri sima yari ikonje cyane,byamubviriyemo kurembera kwa muganga.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo uyu mugore Boxter yajyanwe igitaraganya mu bitaro byitiriwe umwamikazi Elizabeth biherereye mu mujyi wa Birmingham azira uburwayi yumvaga munda, ahageze asanga kwa muganga abantu ari uruvunganzoka,abura n’umwe umuha umwanya byatumye arwara cyane nyuma yo guhagarara igihe kinini.

Boxter wari utwite inda y’imvutsi,yageze ku bitaro asanga imyanya yo kwicaramo yuzuye,asaba abantu ko hagira umuha umwanya wo kwicaramo kuko yari akuriwe,abantu bose bararuca bararumira,nibwo yananiwe yicara ku isima ikonje birangira arembye cyane.

Mu gahinda Kenshi Boxter yagize ati “Nari nzi neza ko turaza gutegereza umwanya munini duhagaze.Namaze amasaha 4 mpagaze ariko natunguwe n’uko nta muntu n’umwe wigeze angirira impuhwe ngo ampe umwanya kandi byaragaragaye ko ntwite.”

Muri iyi minsi ikinyabupfura gitangiye gucika kuko urubyiruko ntirucyimukira abantu bageze mu za bukuru,abatwite ndetse n’abarwayi iyo bahuriye mu ma bisi,n’ahandi hantu hahurira abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa