skol
fortebet

Umugore yaciye umugabo we igitsina ubwo yashakaga ko bakora imibonano mpuzabitsina ku ngufu

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Lira Plaksina w’imyaka 47 ukomoka mu Burusiya yaciye igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma, ubwo yatahaga mu rugo yasinze agashaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu rukiko uyu mugore yavuze ko umugabo we yiriwe mu kabari ari kunywa inzoga bigeze nimugoroba ataha amubwira ko baryamana arabyanga niko gushaka kumufata ku ngufu yirwanaho akoresheje icyuma amuca igitsina.

Lira waciye umugabo we igitsina yagejejwe imbere y’urukiko

Urukiko rwashinje uyu mugore ko atabikoze yirwanaho ahubwo yamuciye igitsina ubwo yari aryamye yasinziriye niko kumukatira igifungo cy’imyaka 4.

Uyu mugore ntiyababajwe n’iki gihano yahawe kuko yabwiye urukiko ko guhanwa kuri we ari ibisanzwe ndetse ashimangira ko uyu mugabo we yari asanzwe amuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa