Kigali

Umugore yanyaye muri Banki nkuru y’igihugu nyuma yo gusanga ubwiherero bwayo bufunze

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 12219

Umugore ukomoka muri Afrika y’Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru kubera kubura aho anyara bikarangira anyaye muri banki nkuru y’igihugu, bose babireba.

Uyu mugore utatangajwe amazina yihagaritse muri Banki Nkuru yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara igihe kirekire ategereje guhabwa serivisi.

Yasobanuye ko icyamuteye kunyara muri iyi Banki ari uko yagiye mu bwiherero agasanga burafunze akarwana nabwo isaha yose bikanga.

Yagize ati “Nagerageje gusunika, isaha yose yashize ngerageza, ubwiherero bwari bufunze”.

Umuyobozi w’iyi Banki Nkuru y’igihugu, iherereye mu Mujyi wa Kempton park, Gauteng, muri Afurika y’Epfo, witwa Gift Ndou, yatangarije News 24 ko ubwo aya mahano yabaga, atari ahari ariko yemeje ko uwo munsi ubwiherero bwari bufunze bitewe n’uko amazi yari yabuze, kubera itiyo yari yagize ikibazo.

Yakomeje avuga ko iyo uyu mugore aza kwegera abashinzwe amasuku muri iyi banki, bari kureba uburyo bamufashamo, iryo bara ryabaye ntiribe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Samantha yafunzwe azira gushyamirana na murumuna we wifuzaga ko yahuza...

Umukobwa witwa Samantha Kershner yafunzwe azira gushyamirana na murumuna we...
26 June 2019 Yasuwe: 1572 0

Umugore yabaye icyamamare ku isi yose kubera ukuntu yatabaye umwana wari...

Umugore wo mu gihugu cya Colombia yaciye ibintu ku isi hose kubera ukuntu...
25 June 2019 Yasuwe: 6002 0

Umubyeyi w’abana 4 yituye hasi bitunguranye ahita apfa nyuma y’ iminota 27...

Tina Hines, umubyeyi w’ abana bane yituye hasi bitunguranye ahita apfa,...
25 June 2019 Yasuwe: 5144 1

Pasiteri yasambanyije umukobwa w’imyaka 12 nyuma yo kubeshya nyina ko agiye...

Umupasiteri w’imyaka 51 ukomoka muri Afurika y’Epfo yakoze amahano...
25 June 2019 Yasuwe: 2303 0

Abaganga basanze ibiyiko 7 icyuma cyo guhata,igifungura imisumari n’uburoso...

Umugabo wo mu Buhindi yateye ubwoba abaganga ubwo bamunyuzaga mu cyuma...
25 June 2019 Yasuwe: 2514 0

Umusore wasabye umwanditsi ukomeye Wole Soyinka kumuvira mu mwanya mu...

Abanya Nigeria benshi bacitse ururondogoro kubera umusore ukiri muto...
25 June 2019 Yasuwe: 3373 0