Kigali

Umugore yatwitse inzu ye kubera ko umugabo we yayizanyemo mukeba we atwite [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 4686

Umugore wo muri Zambia witwa Ireen Kalenga w’imyaka 28 yazabiranyijwe n’uburakari ubwo umugabo we yatahanaga umugore we wa kabiri wari utwite mu nzu yabo,birangira ayitwitse bombi baryamye.

Uyu Ireen Kalenga yabwiye polisi ko yababajwe no kuba umugabo we yazanye n’uyu mugore we wa kabiri atwite yarangiza akamubwira ko bagiye kubana mu nzu bose ndetse ko niba atabishaka yakwigendera,bituma atwika inzu baryamye.

Uyu mugore wa kabiri witwa Tina Mofya yabwiye abapolisi ko uyu mugore yagize ishyari kubera ko yari amaze imyaka 3 atarabyara,yabona atahanye n’umugabo basangiye bikamubabaza cyane ko we atwite.

Uyu mugabo witwa Kalenga ngo yabwiye Ireen ko agomba kubana na mukeba we Tina mu nzu imwe atabishaka akagenda kuko ngo we nta kamaro afite kubera ko atabyara.

Ireen yategereje igicuku kinishye,umugabo we na mukeba we basinziriye,asohora ibintu bye inzu arayitwika,aba bombi bashiduka ibishirira biri kubatwika basohoka bavuza induru,ku bw’amahirwe nta wagize ikibazo.

Uyu mugore Ireen yahise atabwa muri yombi na polisi nyumay’aya mahano yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Werurwe 2019.




Ireen yatwitse inzu ye yarimo umugabo we na mukeba we

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Mutwibukije inkuru mwatubwiye yavugaga umu Pilote washatse kugongesha indege umugore we utwite.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,ntiducane inyuma,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Ingona yiyeretse abatabazi ifite mu kanwa umugabo barimo bashaka

Umugabo witwa Darlin Uti w’imyaka 30 ukomoka muri Indonesia,ubwo...
23 April 2019 Yasuwe: 8312 1

Umugabo w’imyaka 64 wapfuye apima ibiro 38 kubera inzara n’uburwayi yababaje...

Umugabo witwa Stephen Smith w’imyaka 64 ukomoka mu mujyi wa Liverpool mu...
22 April 2019 Yasuwe: 4775 0

Abongereza banyoye agasembuye kenshi kuri Pasika barangije bararwana...

Abongereza bakunze kugira urubyiruko rwinshi rukunda inzoga cyane,banyoye...
22 April 2019 Yasuwe: 2271 0

Uyu mugabo yihanishije kwikata urutoki nyuma y’uko rukoze ibyo...

Umugabo wo mu Buhinde yihanishije kwikata urutoki nyuma yo gusanga yibeshye...
22 April 2019 Yasuwe: 2366 0

Ingagi 2 zaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera selfie zifotoje...

Ingagi 2 zo muri RDC zatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga...
21 April 2019 Yasuwe: 6750 1

Uganda:Yafashwe ari kubaga imbwa zo kugaburira abantu kuri pasika

Umugabo witwa Sadru Mustafa,wo mu Karere ka Mbarara muri Uganda yafashwe...
21 April 2019 Yasuwe: 2928 0