skol
fortebet

Ubukwe bwe n’ umukunzi we wamukuye mu menyo y’ ingona bwabereye mu bitaro

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wo mu gihugu cya Zimbabwe Zanele Ndlovu kuri ubu wamaze kuba umugore nyuma yo gushyingirirwa mu bitaro yagize ikibazo gikomeye ubwo yari kumwe n’ umukunzi we biteguraga gushyingirwa ingona ikamuca akaboko bari mu bwato bw’ ibiti.

Sponsored Ad

Uyu mugore yagize ati “ Ingona yavumbutse mu mazi icamo kabiri akaboko kanjye.”

Yakomeje abwira daily Herald dukesha iyi nkuru ko iyo ngona yamanyuye ubwato barimo bugatangira kudigadiga .

Ati “Ibi byose byahise bihinduka, ingona yaragarutse irankurura inta mu mazi fiancé ahita ayikubita ubwo yari yamfashe mu rukenyerero”

Nyuma y’ iyi nzira y’ umusara fiancé yampaye ubutabazi bw’ ibanze ahamagara kajugujugu injyana kwamuganga banca ukuboko.

Uyu mugore avuga ko ibyamubayeho n’ uburyo umukunzi we yamutabaye, akanemera gushyingiranwa nawe yamaze kumugara ari ikimenyetso cyo kubana mu byiza n’ ibibi nk’ uko isezerano ry’ abagiye kubana nk’ umugore n’ umugabo rivuga.

Ibitekerezo

  • demeye,urukundoruracyariho

    birababaje ariko nyine urwo nirwo rukundo kabisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa