skol
fortebet

Umutoza wa AS Kigali y’abagore yakubise uwa Rayon Sports washakaga kumusuhuza umukino urangiye

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wa 1/2 wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore hagati ya Rayon Sports na AS Kigali wasojwe n’imvururu zaturutse ku mutoza wa AS Kigali wakubise mugenzi we amuhora kumusuhuza umukino urangiye.

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-0, igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi,bibabaza uyu mutoza ariyo mpamvu yarwanye.

Ubwo umukino wari urangiye, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, wahise ashaka kumusuhuza ku ngufu, uyu na we amukubita urushyi.

Aba baje gukizwa n’abari aho ariko imvururu ziba nyinshi cyane.

Uyu mugore yakomeje gutera amahane nyuma yo gukubita umutoza wa Rayon Sports gusa iyo aba ari we wakubiswe Rwaka byari kumubera bibi cyane.

Ikipe ya AS Kigali yatashye ivuga ko mu minota ya nyuma, yimwe penaliti, ubwo rutahizamu wayo w’Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw’amahina mu maso y’umusifuzi ariko agasanza.

Ibi byababaje abatoza nyuma y’umukino dore ko penaliti yo ku munota wa 90 yashoboraga kubahesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Akandi gashya kabaye nuko AS Kigali y’abagore yanze kujya mu rwambariro yateguriwe ikeka ko yarozwe bituma bajya kwambarira mu kigunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa