Uko Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru
Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.
Mu gihugu cy’u Bubiligi Hakim Sahabo ukina mu kibuga hagati asatira uherutse gutizwa mu ikipe K. Beerschot V.A avuye Standard de Liege yakinnye umukino we wa mbere muri K. Beerschot V.A ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye ku munota wa 46 Ikipe ye itsindwa na Club Brugge ibitego 4-2.
Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubiligi ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe n’ikipe ye nyuma yo kuzuza amakarita atanu y’umuhondo mu mukino banganyijemo na RSCA Futures ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa shampiyona.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yatsinze Araz Naxcivan PFK igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent uherutse kwerekeza muri Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan avuye one Knoxville yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye ku munota 71 ayifasha gutsinda Sumqayit ibitego 2-0.
Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na ES Zarzis was igitego 1-1 cyatsinzwe n’uyu Munyarwanda ku munota wa 22 kiba icya gatatu atsinze muri shampiyona afasha ikipe ye gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 34.
Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya yakinnye iminota 57 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Etoile du Sahel ibitego 2-0.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus. Akaba ataragaragaye mu mpera z’icyumweru ubwo banganyaga ubusa ku busa na Ethnikos Achnas mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona.
Myugariro Manzi Thierry ukinira Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ufite ikibazo cy’imvune ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe n’ikipe ye batsinda umukino wa gatandatu wikurikiranya, ubwo yanyagiraga Al Watan ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa Shampiyona.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs akinira muri Afurika y’Epfo yatsindaga Sekhukhune United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona.
FC Kryvbas Kryvyi Rih, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ikomeje umwiherero wo gutegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona yo muri Ukraine izatangira ku wa 22 Gashyantare 2025.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *