skol

Ukraine yigambye kwica abasirikare miliyoni 1,2 b’u Burusiya

Yanditswe: Sunday 25, Jan 2026

featured-image

Ubuyobozi Bukuru bw’ingabo za Ukraine bwatangaje ko abasirikare b’u Burusiya 1.233.020 bamaze gupfira mu ntambara kuva ku wa 24 Gashyantare 2022.

Iyi raporo igaragaza ko uretse gutakaza abasirikare, u Burusiya bwatakaje n’ibikoresho byinshi by’igisirikare. Harimo ibifaru 11.603, imodoka z’intambara 23.949, imodoka n’amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli 75.644.

Ukraine yigambye kandi ko yashwanyuje intwaro zirasa ibisasu biremereye 36.580, imbunda 1.623 zirasa za rocket, intwaro 1.283 zikoreshwa mu guhanura ibisasu byo mu kirere, indege 434, kajugujugu 347, drones 114.049 zifashishwa cyane mu bikorwa byo kumenya amakuru no kugaba ibitero, ubwato 28 n’ubwato bw’intambara bushobora kugendera munsi y’amazi bubiri.

Imibare nk’iyi u Burusiya nabwo bukunze kuyishyira hanze, gusa biragoye kwemera ibivugwa na buri ruhande kuko mu gihe cy’intambara, usibye urugamba rw’amasasu, haba hari n’urundi rw’amakuru ruri kuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa