Abafana ba Wizkid bari kugenda birahira uburanga bw’inkumi bakundanye[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 16, May 2020
Hari ifoto y’umukobwa witwa Sophie Alajika wo muri Nigeria birimo kuvugwa n’abafana b’umuziki w’umuhanzi wo muri iki gihugu witwa Wizkid ko bakundanye none ubu niyo foto iri gucicikana ku mbuga ngoranyambaga zikoreshwa muri iki gihugu.
Sophie Alajika ni umukobwa wavukiye mu mugi Lagos muri Nigeria ariko ufite inkomoko mu gihugu cyitwa Lebanon, Sophie kandi akomoka mu muryango usengera mu idini ya Islam ndetse yanakuriye mu mugi wa Lagos ari nawo murwa mukuru w’igihugu umuhanzi w’icyamamare Wizkid akoreramo ibikorwa bye bya muzika, gusa uyu mukobwa Sophie Alajika ntabwo azwi cyane mu ruganda rwo muri Nigeria.
Uyu mukobwa bivugwa ko yahoze akundana na Wizkid ntabwo aramenyekana cyane kuko yatangiye kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro rwo muri Nigeria ubwo yagaragaza ko ashaka kwinjira mu mwuga wo gukina filimi muri iki gihugu maze atangira kumenyekana.
Sophie Alajika amaze kugaragara muri filimi zitandukanye zo muri iki gihugu giteye imbere mu mwuga wa filimi muri Africa, ndetse yanagaragaye mu ruhererekane rwa filimi zica kuri Television zo muri Nigeria. Gusa ifoto irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga Alajika ari mwiza cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *