skol

Abagore 2 n’umugabo bakubitiwe ku karubanda bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abagore babiri bagaragara nk’abakuze ndetse n’umugabo umwe, bo mu Ntara ya Aceh muri Indonesia bahawe igihano cyo gukubitirwa ibiboko imbere y’imbaga y’abantu babashungereye bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.

Ibikorwa by’ubusambanyi ndetse n’ibindi bifitanye isano nabwo byose ni bimwe mu biziririzwa ndetse bikanahanirwa bikomeye n’amategeko y’abo mu ntara Acey bagendera ku mahame akomeye cyane y’Abasilamu bo muri aka gace azwi nka ‘Sharia’.

Aba bagore uko ari babiri ndetse n’umugabo umwe, bajyanwe gukubitirwa ibiboko kuri sitade iherereye mu mujyi wa Lhokseumawe, aho bakubitwaga n’abantu bitwikiriye umubiri wose ku buryo nta n’umwe ubasha kubamenya.

Amafoto y’aba bantu uko ari batatu bari guhatwa ikiboko agaragaza ko bari bababaye cyane aho mu bitugu by’umugabo aho bamukubise hari habaye ibisebe gusa ndetse abagore bo bakaba barananiwe guhaguruka nyuma yo gukubitwa.

Iki gihano cyo gukubitira abakoze ibyaha ku karubanda kimaze kumenyerwa muri uyu mujyi wa Banda Aceh, uherereye mu kirwa cya Sumatra muri Indoneziya agace gatuwe n’umubare munini w’abayoboke b’idini ya Islam.

Uretse ibihano bihabwa abasambanye, Sharia yo muri iyi Ntara ya Banda Aceh yashyizeho ibihano bikomeye bihabwa abatinganyi, abakoresha ibiyobyabwenge, bikaba bizira kandi gutwara umukobwa cyangwa umugore utari uwawe kuri moto cyangwa ku igare.

Muri 2016 Intara ya Aceh yashyizeho itegeko rihana umugore cyangwa umukobwa uzajya afatirwa mu bikorwa by’imyidagaduro nyuma ya saa tanu z’ijoro atari kumwe n’umugabo we cyangwa undi muntu wo muryango we.

Iki gihano gihabwa abafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi cyangwa ibindi bifitanye isano nabyo, byakunze kunengwa n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, dore ko hari n’abagiye bakubitwa bikabaviramo urupfu cyangwa ubumuga bukomeye.

Muri iyi Ntara ya Banda Aceh, hashyizweho itsinda ry’abagore batojwe gisirikare maze bahabwa inshingano zo kuzajya birirwa bazenguruka baneka abantu bari mu bikorwa by’ubusambanyi ndetse n’ abandi bari mu bindi bikorwa bihanwa n’amahame ya Sharia bagenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa