Abagore 3 bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutwitira igihe cyimwe [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abagore batatu batwitiye igihe kimwe.
Mu gihugu cya Nigeri haravugwa inkuru y’abagore batatu batwitiye igihe kimwe aho kuri uyu wa mbere bashyize hanze amashusho agaragaza barimo gukora ibirori benshi bazi nka “Baby Shower” ubusanzwe bikorerwa abagore bagiye kwibaruka.
Amashusho n’amafoto atangaje y’abagore batatu bakangukiye rimwe bahurira kurubuga nkoranyambaga, hanyuma baganira ko bagomba gukora imibonano bagatwitira rimwe. Aho umwe yabazaga mugenzi we niba araza gutera akabariro n’umugabo we undi akamubwira ko araza kubikora bose uko ari 3 bakabikorera igihe kimwe nyuma bagatungurwa no kujya kwa muganga buri umwe bakamubwira ko atwite .
Nyuma yo gutwita ntapfunwe bafite ryo gusakaza amashusho yabo ndetse n’amafoto kumbuga nkoranyambaga. Aba baririmbyi b’ibyamamare mu gihugu cya Nigeria basangije amashusho ababakurikira bari kubyina aho bahise bibatiza akazina ka ” PREGNANT BEST FRIENDS”( ugenekereje bivuga Inshuti magara zitwite) abantu baribaza uburyo batwitiye icyarimwe .
Bagaragaye, bigize nk’impanga, bambaye imyenda iteye kimwe ifite ibara rimwe ndetse n’imisatsi yabo bayikoze kimwe, ubona ko bishimye cyane.
REBA AMAFOTO:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *