Abakinnyi b’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza bahawe imyitozo ihambaye ya gisirikare mu rwego rwo kwitegura umukino w’amateka bazakina(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017
Aba bakinnyi ubwo bagezwaga ahagiye kubera iyi myitozo.
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura umukino w’amateka uzahuza Ubwongereza na Ecosse mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018, abakinnyi b’ikipe y’u Bwongereza “Three Lions” boherejwe mu nkambi y’ingabo zirwanira mu mazi bahabwa imyitozo ihambaye irimo kwiruka ibirometero bitandatu bikoreye imizigo ipima ibiro 21.
Iyi myitozo idasanzwe y’iminsi ibiri yatangijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihe (…)
Aba bakinnyi ubwo bagezwaga ahagiye kubera iyi myitozo.
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura umukino w’amateka uzahuza Ubwongereza na Ecosse mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018, abakinnyi b’ikipe y’u Bwongereza “Three Lions” boherejwe mu nkambi y’ingabo zirwanira mu mazi bahabwa imyitozo ihambaye irimo kwiruka ibirometero bitandatu bikoreye imizigo ipima ibiro 21.
Iyi myitozo idasanzwe y’iminsi ibiri yatangijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihe iyi kipe yitegura gukina na Ecosse bahora bahanganye mbere yuko bazanacakirana n’u Bufaransa.
Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, nawe yashyizwe mu mazi.
Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, wateguye iyi myitozo mu buryo bw’ibanga na we yibijwe mu mazi hamwe n’abakinnyi be bari bambuwe telefoni bakajyanwa mu myitozo mu nkambi ya gisirikare iherereye i Devon mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu cy’Ubwongereza.
Aba bakinnyi babanje gusobanurirwa icyo guhagararira igihugu bivuze.
Southgate yatangaje ko ari uburyo bwo gufasha abakinnyi kumva agaciro ko guhagararira igihugu.
Bisiga amarangi ahindura isura kugirango base nk’abakomando.
Ati “Aba bakinnyi bagomba guha agaciro ko bahagarariye Umwamikazi ndetse n’igihugu bagaharanira kugihesha ishema.”
Umuzamu wa Southampton, Fraser Forster, ajandikwa mu mazi.
Abakinnyi b’u Bwongereza bavuye muri iyi myitozo ku mugoroba wo ku Cyumweru mbere y’uko bongera guhura kuri uyu wa Kabiri, ku kibuga cy’imyitozo cya St George’s Park.
Bahabwa amabwiriza y’ibyo bagiye gutozwa.
Sterling yavuye mu mazi umwuka ugiye guhera.
Raheem Sterling na Dele Alli bafata ibiringiti ubwo ijoro ryari riguye.
Ibitekerezo
ubona babikoreye n’abacu bakabajyana i Nasho ko wenda hari icyahinduka
cg bakabakorera itorero basi. ariko aba bahungu b’Ubwongereza bavamo ingabo
nziza kabisa
ubonye bajyanye namavubi mubamarine ba kugisenyi tukarebako ko wenda yagira urubori rwokurumana abangereza nabo baransensa cyane umwamikazi wabo wagirango baramusenga bajya bavugako bahagarariye igihungu cyabo kuruta uriya mukecuru
ababantu batekereza neza kbsa ahubwo natwe turebereho dutajye imyitozo mubahungu bacu tubibutse amaheme yaranze abanyarwanda bakera