skol
fortebet

Abakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga barashakishwa ngo babasambanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga buri munsi bashakishwa n’abantu batazi babemerera amafaranga menshi ngo babasambanye.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha BBC, umuntu umwe yavuze ko abagabo bakoresha urubuga nkoranya mbaga ari aho gushakira uwo gusambanya kuko ruriho abantu benshi bakora akazi ko gucuruza umubiri (uburaya).

Tyne – Lexy Clarson avuga ko igihe yari afite imyaka 19 yasabwe ubwambere gusambanywa n’uwamwemereraga ibihumbi 20 by’amafranga y’Abongereza yagombaga gukoresha mu kurya no kunywa.

Ngo amaze gukina inshuro ebyiri mu rukurikirane rw’ikinamico bita Love Island, ikigo kimwe cyamwemereye ama Pound ibihumbi 50 ku majoro 5 mu mujyi Dubai.

Muri ubwo butumwa harimo amasezerano avuga uburyo n’ibyo azasabwa bizaguma biri mw’ibanga.

Tyne-Lexy yavuze ko yanze iyo mpano, ariko yagize ubwoba kw’abafite ibibazo bijyanye no gukurikiranwa cyane ku mbuga bakira nk’impano y’ibintu bihishe. Ati””Ni amafranga menshi ku bantu bamwe na bamwe, kandi ni amafranga ahindura ubuzima bw’abantu”.

Rosie Williams akina mu rukurikirane rw’imikino Love Island yahawe amapound ibihumbi 100 ku mwaka n’imyenda n’amasakoshi ngendanwa kugira ngo umushyitsi w’umugabo uri muri Dubai amusambanye.

Uwitwa “Isabel nawe yatanze ubuhamya bw’uburyo instagram ye yakurikiranywe n’umugabo umurusha imyaka 10, nyuma yo kurushanwa mu kwerekana impano kuri Televiziyo amuhoza ku nkeke yifuza kumusambanya.Ati””Ubwambere nahawe isakoshi igezweho. Yarimo ibirozi bituma kubera amafranga menshi afite angiraho ububasha bwatuma ampa amapound menshi tumaze gusambana”

Si abagore gusa kuko uwitwa Rob Cooper yavuze ko atari abagore gusa bategwa, ko hari umugabo wohererejwe kenshi impano y’amafranga hagambiriwe gusambana. Ati: “Navuga ko abantu bakurikiranwa cyane bo ku rugero rwo hejuru cyangwa abandi bazwi cyane mu byo bakora babona ubutumwa nk’ubu buri munsi”

Yongeyeho asanga imbuga nkoranya mbaga zikwiye guhabwa inzira bityo abantu bakabazwa iyo bandika. Umuvugizi w’urubuga rwa Facebook yavuzeko : “Gushaka igitsina bitihanganirwa kuri Instagram, kandi abakunda kurenga kuri ayo mabwiriza bazahagariwa“.

Ati: “Dukeneye ko instagram iba urubuga abantu bahuriza ibitekerezo byabo dukoresha uburyo bwinshi mu buryo dukoresha hamwe n’ubushakashatsi mu gukingira kuri urwo rubuga”.

Ibitekerezo

  • Bible ivuga ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda ibibashimisha aho gukunda Imana.Gusambana ni cyo cyaha gikorwa cyane kurusha ibindi.Nyamara Imana yaduhaye umubiri irabitubuza,ariko abantu barayinaniye.Kimwe n’abantu ba Sodoma na Gomora,cyangwa abo ku gihe cya Nowa.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa