skol

Abantu batunguwe no kubona Ifoto igaragaza abasore n’inkumi bambariye abageni barimo gusomana

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza abasore n’inkumi bambariye abageni barimo gusomana mu mwanya wahariwe kwifotoza .

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 14 Nzeri 2018 , Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram ndetse na Facebook hakwirakwijwe ifoto igaragaza abasore n;inkumi barimo gusomana mu buryo budasanzwe bahuje iminwa mu gihe bari bambariye abageni bageze mu gihe cyo gufata amafoto y’urwibutso.

Bamwe mu babonye iyi foto bibajije byinshi bitandukanye birimo niba muriki gihe tugezemo abageni basigaye bambarirwa n’abashakanye cyangwa uwambariye umugeni warongowe nawe aba ari burongorwe n’umugabo wambariye umukwe .

Mu mvugo yo gutebya bamwe bagaragaje ko bishoboka ko abambariye abageni bashobora kuba baba bazanye n’abakunzi babo bagaheraho banasomanira imbere y’imbaga y’abantu ntacyo bishisha, abandi bahamije ko bitewe n’umwanya muremure baba bamaranaye bicaranye baganira ko baba bamaze guhuza urugwiro dore ko aba ari n’umunsi w’ibyishimo mu gihe abandi bavuga ko ibyo bano basore n’inkumi bakoze mu bukwe bigayitse ndetse ko nakataraza bazakazana.

Ibitekerezo

  • Ese mwavugishije abo bavugwa ngo mwumve icyo babivugaho cyangwa se niba koko badasanzwe nabo bakundana bimwe twita ama couple? Muzajya mwandika ibutambutse byose mutanatohoje?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa