skol
fortebet

Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bagiye guhurira mu giterane cyo kunga Ubumwe bw’Abenegihugu

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bagiye guhurira mu giterane kizwi nka “Rwandan Christian Convention’’ ,gitegurwa mu rwego rwo kunga Ubumwe abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo.

Sponsored Ad

Iki giterane kikaba kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatandatu,kikazabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, ku itariki 5 Nzeri 2020,ndetse biteganyijwe ko kizabera mu itorero ribarizwamo Bayingana Assoumpta, Perezida wa Rwandan Christian Coalition (RCC).

Muri uyu mwaka cyikaba kizitabirwa n’abantu 100 gusa mu gihe abandi bazagikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugira ngo bakomeze bahangane n’icyorezo cya Corona yugarije Isi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition (RCC), Gatorano Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uyu mwaka bakoze impinduka mu mitegurire y’iki giterane bitewe na Coronavirus.

Yagize ati “Igikorwa kizabera mu Mujyi wa South Bend, ni ho abantu bazahurira ariko ntitwemerewe kurenga abantu 100 nubwo insengero zifunguye. Turasaba abantu kuza bambaye udupfukamunwa. Tuzakoresha Youtube na Facebook ngo n’abandi bagerweho n’ubutumwa.’’

Mu batumiwe muri iki giterane harimo abavugabutumwa batanadukanye barimo Rev. Past Rutayisire Antoine na Bishop John Rucyahana. Umushyitsi Mukuru akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde.

Aba bose bazatanga ibiganiro bifashishije ikoranabuhanga rya Zoom. Umuhanzi uzasusurutsa abazitabira iki gikorwa akaba ari Adrien Misigaro n’itsinda rye.

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare.

Muri uyu mwaka cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Urukundo, Ubumwe n’Ubwiyunge.’’

Gatorano yavuze ko iki giterane gitanga umusanzu wacyo buri mwaka. Ati “Iyo wigisha urukundo n’ubumwe ni ibintu bihoraho. Ni uguhozaho muri make. Twe ababikuriye tubona ko hari umusaruro uvamo. Ubumwe bwacu bwa mbere ni Abanyarwanda n’Ubunyarwanda bubahuza.’’

Yavuze ko bikwiye ko abanyamadini bacyiyumvamo, buri wese akabifata nk’ibye.

Ati “Ni ihuriro ry’amatorero yose, kuko ufite itorero wese amera nk’aho ikintu ari icye. Niba baje bakabigira ibyabo, icyerekezo cyacu baracyumva, buri torero ryose ririfuza kwerekana ko ikintu ari cyabo.’’

“Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.

Gatorano ati “Icyo nasaba Abanyarwanda bazaze dutaramane, abari kure bazihangane ni gahunda y’amasaha ane. Bizabafasha kandi bizabanyura umutima, binabakumbuze igihugu cyabo.’’

Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri Amerika, yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition (RCC), Gatorano Emmanuel, yasabye Abanyarwanda kubaka ubumwe hagati yabo


Perezida wa Rwandan Christian Coalition (RCC), Bayingana Assoumpta


Adrien Misigaro ni we muhanzi watumiwe muri iki giterane kigiye kubera mu Mujyi wa Indiana


“Rwandan Christian Convention’’ ihuza Abanyarwanda bo mu mahanga igiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa