skol

Abanyeshuri 2, uw’imyaka 23 n’uw’imyaka 21, bibye banki miliyoni 22 z’amanyarwanda bararyoherwa bafatwa bagerageza kongera kwiba[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri babiri biga ibijyanye ikoranabuhanga (IT) bo muri kaminuza y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta yo muri Kenya (JKUAT) bitabye urukiko nyuma y’uko bivugwa ko binjiye muri banki , bakiba amadorali ya Amerika(US $ 224.150) arenga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugirango bafatwe bavugako baryohewe, bagafatwa bagerageza kwiba andi mfaranga $1.739 arenga millioni y’amadorali.

Ibinyamakuru byo muri Kenya, harimo na Daily Nation, byatangaje ko abanyeshuri babiri bo mu mwaka wa kabiri wa IT, Ann Wambui Nyoike (21) na Antony Mwangi Ngige (23), bibye muri Banki ya NCBA Kenya.

Aba banyeshuri bombi bitabye urukiko rwa Milimani kugirango bongere biregure kubyaha bashinjwa by’ubujura, ni murubanza rwari ruyobowe n’umucamanza,Carolyne Muthoni Njagi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha byakozwe hagati ya 20 na 22 Ukwakira. Yongeyeho kandi ko abakekwa bakoze ibyo byaha hamwe n’abandi babiri batarafatwa.

Bivugwako aba banyeshuri bari babanje kumenyesha, iyi bank bibyemo aya mafaranga bayibwira ko sisiteme yabo idafite imbaraga bityo nibadakomeza ubwirinzi bazibwa, nyuma ngo niho bahise babikora batangira kuvidura iyi banki.

NCBA Banki ntibigeze barabukwa, babimenye ari uko babonye amafaranga, yabo yashizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa