Abaturage bo muri Uganda bakoze imyigaragambyo yo kwamagana umusoro ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018
Kuva Taliki ya 1 Nyakanga 2018 . Nibwo mu gihugu cya Uganda batangiye gutanga umusoro ku bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no gutanga umusoro ku bantu bahererekanya amafaranga biciye kuri telefoni .Gusa kuri uyu wa mbere Bobi Wine afatanyije n’abandi baturage batemera rino tegeko bigaragambije baryamagana.
Kuva taliki ya 1 Nyakanga 2018 . Nibwo Hashyizweho umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Twitter, Skype na Viber, hagamijwe kongera umusoro ukusanywa kuko avuga ko ubwo ari uburyo bw’itumanaho butajyaga butekerezwaho.
Bobi Wine nk’umudepite ndetse no mu izina rye bwite, ari mu gihiriri cy’abamaganye uyu musoro ari nayo mpamvu kuri uyu wa Gatatu yateguye imyigaragambyo bituma yongera kugongana na polisi.
Imyigaragambyo ikirangira, Bobi Wine yashyize kuri Facebook amafoto yerekana uko umuhango wagenze ndetse anavuga ko polisi yashatse kuburizamo iki gikorwa ariko abaturage barayinesha.
Yongeyeho ko Polisi yagerageje kumuta muri yombi birangira ayinaniye ndetse akomeza imyigaragambyo n’abandi nta nkomyi.
Ati “Ndashaka gushimira umuntu wese witabiriye kandi akazamura ijwi rye mu rugamba rwo kwamagana uyu musoro udahwitse. Polisi yarwanye cyane ishakisha uburyo yamfunga ariko imbaraga z’abaturage zirayinesha.”
Yakomeje agira ati “Nta mubare w’amasasu, ibyuka biryana mu maso[teargas] cyangwa gufungwa bizaduhagarika. Abasangirangendo bacu bamwe bakubiswe abandi barafungwa. Bagomba kurekurwa kuko nta kibi bakoze kibangamiye Polisi uretse uriya musoro udahwitse.”
Ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabaga Minisiteri y’Imari n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gushyiraho iyo misoro, yavuze ko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu ari abanyabihuha. Icyakora yavuze ko abazikoresha ku mpamvu zo kwigisha bazasonerwa nubwo bitaramenyekana uko bizakorwa.
Twakwibutsa ko Bobi Wine yaherukaga guteza impagarara muri Uganda muri Nzeri 2017 ubwo we n’abandi badepite batemeraga ingingo y’imyaka iha amahirwe Museveni ngo akomeze ayobore, bateranye ingumi n’imigeri mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe we yari mu itsinda ry’abafunzwe mu gihe abandi bajyanwe mu gihome.
REBA AMAFOTO:







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *