skol

Abavandimwe na mubyara wabo bapfuye nyuma y’inzoga banywereye ku muvandimwe wabo mu birori byo gutaha inzu

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Abagabo batatu babavandimwe na mubyara wabo bashizemo umwuka nyuma y’inzoga banywereye ku muvandimwe wabo mu birori byo gutaha inzu.
Aba bavandimwe babarizwaga mu gace ka Mwania Mbogo muri Gatanga, babi bitabiriye ibirori bisanzwe bikorwa mu muco w’abagikuyu wo gutaha inzu. Inzoga ya gakondo yitwa Muratina banyoye niyo yabakozeho kuko nyuma yo kuyiywa bose bahise barwara babajyana kwa muganga ari naho baje kugwa.
Iyi nzoga ngo bayinyoye kuwa Kane bahita bafatwa bajyanwa kwa muganga mu (…)

Abagabo batatu babavandimwe na mubyara wabo bashizemo umwuka nyuma y’inzoga banywereye ku muvandimwe wabo mu birori byo gutaha inzu.

Aba bavandimwe babarizwaga mu gace ka Mwania Mbogo muri Gatanga, babi bitabiriye ibirori bisanzwe bikorwa mu muco w’abagikuyu wo gutaha inzu. Inzoga ya gakondo yitwa Muratina banyoye niyo yabakozeho kuko nyuma yo kuyiywa bose bahise barwara babajyana kwa muganga ari naho baje kugwa.

Iyi nzoga ngo bayinyoye kuwa Kane bahita bafatwa bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Thika, kuwa Gatanu babiri bahise bihise bitaba Imana, kuri uyu wa Gatandatu nibwo abandi babiri nabo bapfuye.

Polisi ya Kenya yatangaje ko yahise ita muri yombi uwari wateguye biriya birori. Ndetse inakomeza iperereza ngo imenye neza niba iyo nzoga ari inzoga isanzwe nta kindi cyari kirimo.

Ni mugihe aba banyweye kuri iyiya nzoga yabagizeho ingaruka nyamara abayinyweho ku munsi wakurikiye ibirori bo nta kibazo na kimwe bagize.

Iyi sanganya ibaye nyuma y’igihe gito Leta ya Kenya yemeye ko inzoga gakondo yitwa Muratana ikoreshwa mu birori gakondo byo mu gihugu cya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa