Mu gihugu cya Uganda abagabo baratungwa agatoki n’abagore bavuga ko aribo batuma abana babo bagwingira kubera konka amashereka yakabatunze.
Aba bagore bavuga ko ibikorwa abagabo babo bakora bakwiye kubihagarika mu maguru mashya dore ko bafite ingeso yo konka amabere y’abagore babo bikarangira abana babuze icyo bonka.
Mu cyumweru gishize ubwo mu gihugu cya Uganda bari mu cyumweru cyahariwe konsa abana hagaragajwe ko abana benshi batonswa n’ababyeyi babo kuburyo buhagije ndetse banasangana abana benshi ikibazo kimirire mibi giterwa ahanini nuko ababyeyi batonsa abana babo neza.
Aha bamwe mu bagore bakorewe ho ubushakashatsi bagaragaje ko babitewa n’abagabo babo birirwa mu mabere yabo abana ntibabone uko bitabwaho.
Umwe mu bagore baganiriye na SDE itangaza iyi nkuru yagize ati”Uzabona abana bacu ku myaka yo hasi badashishe, ntuzibaze impamvu igisubizo cyatanzwe na Minisitiri w’ubuzima, n’imirire mibi iterwa no kutonsa abana bacu kuko babagabo bonka menshi kubarusha".
Ubu bushakashatsi bwakoze mu byaro byinshi by’igihugu nk’uko minisitiri w’ubuzima Sarah Opendi abivuga gusa abagore benshi bagiye bagaragaza ko abagabo ari bonka menshi bigatuma abana babo bagwingira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *