Agashya ! Abagore bishyize hamwe bashinga koperative yo kuririra abapfuye mu gihe cyo gushyingura
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
. Mu gihugu cya Ghana, abantu bishyize hamwe bakora itsinda ryo kuririra uwapfuye bakabishyura
. Bakoze umushinga utamenyerewe wo kuririra uwapfuye bakabishyura
Mu gihugu cya Ghana, haravugwa inkuru y’abantu bishyize hamwe bashinga amatsinda yo kuririra abapfuye mu gihe cyo gushyingura, bakishyurwa ngo kuko basanga hari abo bigora cyane kurira muri biriya bihe.
N’uko iyi nkuru dukesha BBC Africa abisobanura neza, ngo mu gihugu cya Ghana, bitewe n’uko kuririra uwapfuye mu gihe bamushyingura bigaragaza urukundo n’agahinda batewe no kubura yumuntu wabo, muri iki gihugu hamaze gushingwa amatsinda menshi ashinzwe gukora uyu murimo wo kurira mu gihe cyo gusezera kuri nyakwigendera maze umuryango wabuze uwabo ukabishyura.
Kuri ubu rero abadashoboye kurira, ngo babasha kwitabaza amwe muri aya matsinda akaza kubaririra, aho amarira yabo ahabwa agaciro bitewe n’uwapfuye uko yari yifite cyangwa se umuryango wabitabaje uko uhagaze ku rwego rw’ubukungu, bivuzeko nta giciro gihamye kiriho cyishyurwa abaririye uwapfuye kuri aya mashyirahamwe abikora kinyamwuga.
Ami Dokli, uhagarariye rimwe muri aya mashyirahamwe yo kuririra uwapfuye ntabone abe bo kumuririra, yabwiye BBC Africa ko akenshi usanga aya mashyirahamwe yishyurwa, agizwe n’abagore b’abapfakazi.
Ibitekerezo
Bene aya mashyirahamwe aba no mu bindi bihugu.Gusa biteye ikibazo cya Morale.Ni gute umuntu wawe upfuye yaririrwa n’abandi bantu badafitanye isano?Ni amanyanga kimwe n’ibindi byose.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko ku Munsi w’imperuka,abantu bumvira imana kandi bakayikorera,hamwe n’abantu bapfuye bumvira imana,bazagira AMARIRA y’ibyishimo (cheering tears) kubera UMUZUKO uzaba ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).