AGASHYA:Umuhanzi nyarwanda yakoze amashusho arimo umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe akiryamyeho[AMAFOTO+VIDEO]
Yanditswe: Monday 06, Aug 2018
Umuhanzi nyarwanda BINEGO Toussaint uzwi ku izina rya Extra ukunzwe n’urubyiruko rutari ruke yakoze amashusho umuntu yavuga ko atamenyerewe mu Rwanda aryamye ku kibuno cy’umukobwa.
Extra ukunzwe n’urubyiruko rutari ruke mu Rwanda bitewe n’injyana akora ya Trap yakoze amashusho arimo umukobwa uzwi ku izina rya NADINE ufite ikibuno kidasanzwe akiryamyeho,ibintu byagiye bigarukwaho n’abantu batari bake babonye ayo mashusho.
Indirimbo ’Bounce’ amashusho yayo akaba agizwe n’imbyino zikunzwe n’urubyiruko ndetse akaba akozwe mu buryo butamenyerewe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda bitewe n’ibigaragaramo byose.
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe n’umusore w’umunyarwanda nawe ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu gutunganya amashusho y’abahanzi,aho yavuye kubyiga mu gihugu cy’Ubuhinde akanahavana n’impamyabumenyi yabyo.
Extra ubu akaba aherutse kugirana amasezerano na Agence imwe ya hano mu Rwanda izwi ku izina rya THE LIGHTERS,akaba ari nayo ndirimbo ya mbere akoze kuva yagirana amasezerano n’iyi Agence ifite ibikorwa bye mu nshingano zayo.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *