Agira apeti idasanzwe ku buryo arya ibyo ashyikiriye byose, byamuviriyemo umubyibuho udasanzwe-AMAFOTO
Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017
Cadem Benjamin umusore wo mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo, yaciye agahigo ko kuba ari we muntu ugira apetite idasanzwe, nyamara iyi apeti ye yatumye aca n’agahigo ko kuba mu bo bangana ari we munini cyane kuko ku myaka 10 afite ibiro byose 90.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byabitanagje ngo uyu mwana akiri muto yakunze kugaragara ikibazo cyo kurya cyane, ku buryo byaje kumutera umubyibuho ukabije ndetse ku myaka 3 gusa ngo yari afite ibiro 40. Ibi byatumye mama we Zola amujyana (…)
Cadem Benjamin umusore wo mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo, yaciye agahigo ko kuba ari we muntu ugira apetite idasanzwe, nyamara iyi apeti ye yatumye aca n’agahigo ko kuba mu bo bangana ari we munini cyane kuko ku myaka 10 afite ibiro byose 90.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byabitanagje ngo uyu mwana akiri muto yakunze kugaragara ikibazo cyo kurya cyane, ku buryo byaje kumutera umubyibuho ukabije ndetse ku myaka 3 gusa ngo yari afite ibiro 40. Ibi byatumye mama we Zola amujyana ku baganga batandukanye ngo bagire icyo bafasha uwo mwana arekere aho kujya arya cyane nyamara bose ntawagize icyo amufasha.
Aha Caden ari kumwe na mama we
Nyuma ariko ngo umuganga witwa Steve Biko wo mu bitaro bya Pretoria niwe waje kuvumbura ko uriya mwana arwaye indwara idakira yitwa Prader-Willi syndrome iyi ikaba yibasira abagera ku 20000 ku Isi ndetse ikaba ariyo ituma umuntu arya cyane.
Igitangaje kuri uyu mwana ni uko ubwo abandi bantu barya gatatu ku munsi we arya buri saha, ndetse ngo iyo abuze icyo arya ngo icyo ashyikiriye cyose ararya. Rimwe ngo yigeze kubura ibyo kurya yadukira impapuro zikoreshwa mu bwiherero ararya.
Caden yirirwa aryamye kuko nta kindi yakora
Abaganga ngo babwiye mama wa Caden ko niba yifuza ko uyu mwana we agira ubuzima bwiza agomba kujya amugaburira ku gihe kandi akamugaburira indyo yuzuye.
Kuri ubu uyu mwana nta kintu na kimwe ashobora gukora kuko atabishobora ahubwo yirirwa aryamye, yewe na mama we nawe ntacyo ashobora kuba yakora kuko igihe kinini akimara yita kuri uriya mwana we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *