skol

Akamaro ko kurya umwembe ufatwa nk’umwami w’izindi mbuto

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 5 October 2020

Umwembe ni umwe mu mbuto zizwi cyane kandi zikundwa na benshi kubera impumuro n’uburyohe ufite, ukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye dore ko witwa “umwami w’imbuto“. uba mu mabara 3; icyatsi, umuhondo n’umutuku.

Ese umwembe ukungahaye kuki?

Umwembe ukize cyane ku ntungamubiri nyinshi, kuko ugaragaramo: Vitamine 20 zitandukanye, fibre kimwe n’izindi ntungamubiri.

Vitamine C yose umubiri ukenera ku munsi ushobora kuyibona mu mwembe 1 wa garama 100, ¼ cya vitamine A; ifasha kubona neza no gukomeza kurinda uruhu, umubiri ukenera nayo wayibona mu mwembe ungana utyo.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko urinda kanseri ku rugero rwo hejuru. Kanseri y’amara, iy’ibere, iy’amaraso ndetse na kanseri y’uruhago ku bagabo.

Niba wifuza urubuto rukungahaye kuri potasiyumu wizuyaza, kuko umwembe wa 100g ubamo ingana na 156mg. ibi kandi byabera byiza abantu barwaye cg bifuza kwirinda indwara z’umutima cg umuvuduko w’amaraso.

Ibishishwa byawo ntukabijugunye! Ibi bikungahaye kuri phytonutrinets, izi ntungamubiri zifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye zirimo kanseri, diyabete ndetse n’iz’umutima

ushobora kugufasha gukomeza amagufa kuko ukize kuri calcium ndetse na vitamine D
Ku bantu bifuza kugabanya ibiro cg kugumana agataye; umwembe wagufasha cyane. Kurya nibuze 1 (ugaragaramo calorie 100) mbere yo kurya bikugabanyiriza kurya ibiryo byinshi, kuko wongera amazi mu mubiri bityo ibinure.

Kuba ukungahaye kuri vitamini E bituma uba urubuto rwiza ku batera akabariro kuko ubongerera akanyabugabo n’ubushake kandi ugatuma imisemburo ikora neza
Umwembe kandi ukungahaye ku muringa. Ibi bituma umwembe uba mwiza mu mikorerwe y’insoro zitukura kuko umuringa utuma zikorwa cyane.

Vitamini C, pectin na za fibre byose biba mu mwembe bituma igipimo cya cholesterol mbi (LDL) kigabanyuka bityo bikarinda bikanarwanya indwara zinyuranye z’umutima
Mu mwembe dusangamo tartaric acid, malic acid na citric acid. Izi nubwo ari aside ariko kuba ziri mu mwembe bifasha uwawuriye kuringaniza acide n’imyunyu yo mu mubiri imbere.

Uru kandi ni urubuto rwiza ku igogorwa. Biterwa nuko muri wo dusangamo esters, terpenes na aldehydes byose bifasha urwungano ngogozi gukora neaza. Ukaba rero ufasha abituma impatwe, abagira ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya kimwe n’abarwara ikirungurira.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Aime

    uraturyohera

    5 months ago
  • chat_bubble Tuyishime patrick

    Umwembe ndawukunda

    19 February

Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0