Caroline Bretonneau akorana na Niyonizera akaba n’inshuti ye yavuze ko Judith akora muri kampanyi yitwa BANFF Centre for Arts and Creativity aho mbere yakoraga mu kigo cy’ubwubatsi.
Mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye mubitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda avuga ko Niyonizera Jidith muri Canada yicuruza ubundi agakora isuku muri za Restaurants(aho bafatira amafunguro), mu Rwanda bafata nk’akazi gasuzuguritse kugakora witwa ngo uri hanze. Gusa ntibagaragaza ibihamya aya makuru.
Caroline Bretonneau akorana na Niyonizera akaba n’inshuti ye, avuga ko bababazwa no kumenya ibimuvugwaho mu Rwanda mu gihe bazi ko ari no mu bakozi b’intangarugero bakorana.
Bretonneau yavuze ko aziranye na Judith kuva mu bihe bya mbere y’uko bakorana ubu mu kigo kitwa BANFF Centre for Arts and Creativity, mbere Niyonizera ngo yakoraga mu kigo cy’ibijyanye n’ubwubatsi.
Iyi nshuti ye yasoje ivugako batangazwa n’ibintu uyu mugore avugwaho kandi ari umwe mu bakozi beza iyi kampanyi ifite . Nyir’ubwite nawe avuga ko ibimuvugwaho kubyo akora ari ibinyoma, ko aticuruza kandi akazi akora atari ako bamwe bamuvuze ko akora bagamije kumusebya.




Ibitekerezo
Ariko se ko duheruka Judith akora ubukwe na SAFI hano mu Rwanda,byagenze gute ko SAFI yibera hano?
Muri iki gihe,usanga abantu barongoranye umwe yibera muli Amerika cyangwa I Burayi,undi akaba mu Rwanda.Birababaje cyane.Iyo bigenze gutyo,nta kabuza bajya mu busambanyi.Nkuko Itangiriro 2:24 havuga,umugore n’umugabo,ni "umubiri umwe".Imana ishaka ko babana.Kuba millions and millions z’abantu basuzugura imana,birayibabaza cyane.Mwibuke ko aricyo cyatumye imana irimbura abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana.Nkuko Yeremiya 25:33 havuga,niko bizagenda ku Munsi w’Imperuka uri hafi.Hazarokoka abantu bake bumvira imana.