skol

Ali Kiba uri mu kwezi kwa buki agiye kujyanwa mu nkiko

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ali Kiba uherutse gusezerana n’umukobwa witwa Aminah Rikesh Ahmed yagejejwe mu rukiko n’umwe mu bagore babyaranye amushinja kwirengagiza gutanga indezo nkana.

Tariki ya 29 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yambikanye impeta n’ umukunzi we Aminah Rikesh Ahmed ibirori byabereye kuri Serena Hotel i Dar es Salaam.

Ali Kiba yiteguraga kujya mu kwezi kwa buki n’ umukunzi we gusa kuri ubu Ali Kiba urugendo rwe rwajemo impinduka nyuma yuko Hadija umugore babyaranye umwana atanze ikirego amushinja ko yamuteye inda akanga kumuha indezo.

Kuri ubu umwana wa Ali Kiba ndetse na Hadija yujuje imyaka 5 y’amavuko aho magingo aya yiga mu mwaka w’amashuri y’ inshuke mu gihe bivugwa ko Ali Kiba yitwaye nabi mu burere bw’umwana we ari nacyo cyatumye nyina agana inkiko kugirango bagire icyo bategeka uyu muhanzi .

Hadija, ubusanzwe akaba ari umucuruzi uciriritse ukora ubushabitsi mu bucuruzi bw’imyenda ya caguwa. Yatanze ikirego mu Rukiko rwa Kisutu yavuze ko adashaka kubangamira Ali Kiba asaba ko yakwishyura amashilingi 950,000[kuri buri gihembwe] nk’amafaranga y’ishuri ry’umwana akanishyura tsh 460,000 ya buri kwezi nk’indezo y’umwana.

Mu bisobanuro yatanze yavuze ko igiteranyo cy’amafaranga yifuza kuri Ali Kiba kuva muri Mutarama 2013 , Ali Kiba atigeze amufasha kumwitaho bityo akifuza ko ibyo yamutanzeho byose se yabyishyura ndetse agacibwa n’amande. Yongeye ko ibi yabanje kubitekerezaho neza mbere yuko aza gutanga ikirego none asabwa kwishyura amafaranga yo kumurera buri kwezi. Ibyo kurya tsh 150,000, imbuto 50,000, imikino y’abana 100,000, imyambaro tsh 60,000, ibyo umwana akenera kurya ku ruhande atari mu rugo tsh 50,000, kwivuza tsh 50,000; yose hamwe akaba tsh 460,000".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa