skol

Aline Gahongayire yarwanye n’umusore amukubita ingumi azumva ashaje

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze uburyo yakuze ari umukobwa w’inkubaganyi wakundaga kurwana ku buryo atatinyaga no kurwana n’abahungu ndetse ngo hari n’uwamukubise ingumi kugeza n’ubu ngo ntarayibagirwa.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Amahumbezi cyatambutse kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa 07 Gicurasi 2018.
Ubwo yagarukaga ku myitwarire ye yo mu bwana bwe, Aline Gahongayire yagize ati: “Mu myaka yanjye mitoya narangwaga nuko nakubaganaga (…)

Umuhanzi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze uburyo yakuze ari umukobwa w’inkubaganyi wakundaga kurwana ku buryo atatinyaga no kurwana n’abahungu ndetse ngo hari n’uwamukubise ingumi kugeza n’ubu ngo ntarayibagirwa.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Amahumbezi cyatambutse kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa 07 Gicurasi 2018.

Ubwo yagarukaga ku myitwarire ye yo mu bwana bwe, Aline Gahongayire yagize ati: “Mu myaka yanjye mitoya narangwaga nuko nakubaganaga cyane ariko cyane cyane nararwanaga ku ishuri, numvaga kumwe bavuga ngo uyu ni umusore, naravugaga nti natwe abakobwa turahari, mbese nkumva nta muntu wahohotera mugenzi wanjye mpari, nabanaga neza n’abantu bose nkakunda gukina no guseka, ariko ako kantu (k’ubukubaganyi) ntabwo kaburaga.”

Yavuze ko basaza be batatu bavukana na we bitondaga ariko we akayoberwa aho yakuye ubwo bukubaganyi.

Yavuze uburyo yarwanye n’umusore witwa Nduwayezu akamukubita ingumi kugeza n’ubu akaba akiyibuka.

Ati: “Narwanye n’umuhungu witwa Nduwayezu, sha Nduwayezu yankubise ingumi nzayumva nshyaje, …namuhaye gahunda ndamubwira nti ku munsi wo kuvuga amanota tuzahure hanyuma nkwereka ukuntu nzakugira, nsanga umutipe na we yabishyize muri gahunda nyine, kandi yandushaga imbagara mbibona, ariko yaraje ankubita ingumi imwe mpita niruka.”

Aline Gahongayire yagarutse ku myitwarire y’abantu babyibushye cyane, avuga ko nubwo akenshi baba ari abantu b’abagwaneza, we ngo no mu gihe yari abyibushye n’ubundi yari afite amahane.

Ati: “Akenshi abantu babyibushye usanga ari abantu barakazwa n’ubusa barizwa n’ubusa kandi bakagira umutima mwiza, ariko hariho n’abagira amahane, nkanjye nihereyeho ntabwo ngira umutima mubi ariko nagiraga amahane.”

Gusa Aline Gahongayire yavuze ko aya mahane ubu atakiyagira kuko ngo ibyo ni ibyo mu bihe byashize. Ati: “Ibi byarashize, ibyo ni ibya cyera.”

Uyu muhanzikazi yagarutse ku bijyanye n’ukuntu amaze iminsi akora siporo cyane kugirango agabanye ibiro ndetse ngo byagize umusaruro kuko yabashije kuva ku biro 119 none ubu ageze ku biro 76.

Ati: “Natakaje ibiro byinshi, navuye ku biro 119 ndamanuka ngera kuri 80, ubu ngeze kuri 76.” Ibi biro byose ngo Aline yabitakaje mu gihe kingana n’amezi atandatu gusa.

Kuri ubu ngo imyenda yambaraga agifite ibiro 119 yarayibitse agura imishyashya kuko ntabwo yamubera bitewe nuko ingano ye yagabanutse cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa