Nubwo tuyashyira hamwe n’inyama ariko amafi ni ibyokurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n’inyama z’amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse n’izitumishijwemu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa n’izishizemo amazi.
Amafi ni ibyo kurya usanga henshi dore ko n’abatabasha kurya inyama kubera ubwivumbure zibatera, hari igihe amafi bayarya nubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. Kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe, zaba izikurwa mu byuzi cyangwa izirobwa mu mazi magari, ifi ni ibyokurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu.
Kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko macye, ndetse hari n’aribwa ariko atemerewe bamwe nk’abana n’abagore batwite.
Intungamubiri
Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.
Akamaro ku buzima
Akamaro k’amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w’uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:
Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
Afasha mu guhangana n’uburwayi bunyuranye bw’umwijima
Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
Afasha mu mikorere y’ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n’ubudahangarwa
Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n’imikorere mibi y’imvubura ikora insulin
Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
Aringaniza umuvuduko w’amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z’umutima zinyuranye
Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
Arinda kanseri zinyuranye
Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana
Icyitonderwa
Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n’abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n’afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije
SOURCE: UMUTIHEALTH
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *